ICTR yasabye ko Tharcisse Muvunyi afungurwa atarangije igihano

Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwategetse ko Tharcisse Muvunyi afungurwa kuko yari amaze kurangiza ¾ by’imyaka 15 yakatiwe ; nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na perezida w’urukiko tariki 06/03/2012 ribivuga.

Muvunyi wahoze ayobora ishuri rya gisirikari ryitwaga ESO Butare yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’urugereko rw’iremezo nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside ariko muri Mata 2011urugereko rw’ubujurire rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 15 rumuhamije gusa gushishikariza abantu gukora Jenoside.

Kuba Tharcisse Muvunyi yari amaze ¾ by’igihano yakatiwe byatumye urukiko rutegeka ko afungurwa kuko uhereye muri 2000 ubwo yagezwaga muri ICTR yari amaze gufungwa imyaka 12 muri 15 yakatiwe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka