ICTR yarangije kumva abatangabuhamya mu rubanza rwa Augustin Bizimana

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ku wa mbere tariki 25/06/2012 rwarangije kumva umutangabuhamya wa nyuma mu rubanza rwa Augustin Bizimana wabaye minisitiri w’ingabo mu gihe cya Jenoside ariko akaba atarabwa muri yombi.

Ubuhamya bwatanzwe uregwa adahari buzakoreshwa igihe cyose ukekwaho gukora Jenoside ari we Bizimana azaba abarizwa mu maboko y’ubutabera.
Uruhande rwunganira Bizimana rwahamagaye abatangabuhamya batatu batangiye kumvwa tariki 14/05/2012.

Umuvugizi wa ICTR, Roland Amoussouga, atangaza ko urubanza rwa Bizimana rurangiye nyuma yo kumvwa umutangabuhamya wa nyuma.

Bizimana akurikiranweho ibyaha byo gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’ibyaha by’intambara.

Imanza zimeze nk’uru ziregwamo Felicien Kabuga ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside na Protais Mpiranya wari ukuriye umutwe warinda Perezida Habyarimana Juvenal zararangiye.

Kabuga akekwa ko aba muri Kenya mu gihe Mpiranya yihishe mu gihugu cya Zimbabwe n’ubwo ibyo bihugu bibihakana byivuye inyuma.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka