ICTR yanze ubujurire bwa Ntaganzwa busaba kutaburanira mu Rwanda

Urugereko rw’ubujurire bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwanze ubujurire bwasabaga ko Ladislas Ntaganzwa natabwa muri yombi atakoherezwa kuburanira mu Rwanda.

Urukiko rwanze ubwo bujurire rushingiye ko uwunganira Ntaganzwa yabushikirije urugereko rw’ubujurire nyuma y’iminsi 14 igenwa n’amategeko agenga urukiko.

Francis Stolla yajuririye icyemezo cyo kohereza mu Rwanda Ntaganzwa tariki 08/06/2012 mu gihe yagomba kubikora bitarenze tariki 23/04/2012.

Icyemezo cy’urukiko kigira kiti: “Igihe cyo kujurira nticyubahirijwe. Ukutubahiriza igihe ntihatangwe n’impamvu igaragara ntabwo byakwemerwa. Urugereko rw’ubujurire rutangaza ko ubujurire bwanzwe kandi urubanza rukaba rusojwe.”

Umushinjacyaha mukuru wa ICTR, Hassan Bubacar Jallow ashyikirije ubushinjacyaha bw’u Rwanda dosiye ikubiyemo ibirego biregwa Ntaganzwa tariki 24/04/2012.

Ntaganzwa utaratabwa muri yombi yabaye umuyobozi wa komini Nyakizu mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Akurikiranweho gucura umugambi wo gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka