ICTR yanze icyifuzo cya Zigiranyirazo gisaba impozamarira ya miliyoni imwe y’amadolari

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwanze icyifuzo cya Protais Zigiranyirazo cyasabaga guhabwa impozamarira zingana na miliyoni imwe y’amadolari kubera ko urukiko rutubahirije uburenganzira bwe bw’ibanze.

Mu cyemezo cy’urukiko cyafashwe tariki 18/06/2012, abacamanza bemera ko urubanza rwa Zigiranyirazo rwatinze bigatuma afungwa imyaka irindwi ariko bagasaba ko agaragaza aho urubanza rwatinze bitari ngombwa.

Urugereko rw’urukiko ruvuga ko rudashobora kwemera ibivugwa na Zigiranyirazo ko aho urubanza rwatinze hose bitari ngombwa kandi akaba atadoma agatoki ku bakozi b’urukiko bashobora kuba baradindije urubanza rwe.

Zigiranyirazo uzwi ku kazina k’agahimbano ka “Z” akaba n’umukwe wa Perezida Habyarimana Juvenal yagizwe umwere n’urukiko nyuma y’imyaka irindwi y’urubanza ariko aracyacumbikiwe Arusha kuko yabuze igihugu cyimwakira.

Tariki 18/12/2008, Zigiranyirazo yahamwe n’icyaha cya Jenoside no gutsemba Abatutsi akatirwa gufungwa imyaka 20 n’urugereko rw’urukiko rw’ibanze ariko aza kugirwa umwere n’urugereko rw’urukiko rw’ubujurire tariki 16/11/2009.

Abacamanza banze icyifuzo cya Z gisaba kuvugana n’igihugu cy’u Bubiligi kugira ngo abashe gusangayo umuryango we utuyeyo bashingiye ko bitari mu nshingano zabo zo kugirana ibiganiro n’ibihugu mu rwego rwo gusabira uwagizwe umwere kwakirwa.

John Philot wunganira Zigiranyirazo yavuze ko azajuririra icyo cyemezo cy’urukiko.
Zigiranyirazo yafatiwe mu Bubiligi tariki 25/07/2001 yoherezwa Arusha muri Tanzaniya tariki 03/10/2001, urubanza rutangira nyuma y’umwaka.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Z ntabwo ari umukwe wa Président Habyalimana, ahubwo ni muramu we kuko ava inda imwe na Agathe Kanziga umugore wa Président Habyalimana

eric yanditse ku itariki ya: 22-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka