ICTR: Urukiko ruzasuzuma ubujurire bwa Kanyarukiga muri Gicurasi

Urukiko rw’ubujurire mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ruzatanga umwanzuro ku bujurire bwa Kanyarukiga Gaspard tariki 08/05/2012.

Umucuruzi Kanyarukiga yajuririye igihano cy’imyaka 30 y’igifungo yakatiwe n’urukiko tariki 1/11/2010 nyuma yo guhanwa n’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo gutsemba Abatutsi.

Yahamwe kandi no gutegura afatanyije n’abandi gusenya kiriziya y’Inyange ahahoze ari muri Komini Kivumu, Perefegitura ya Kibuye, kuwa 16/04/1994 aho Abatutsi basaga 2000 bari bahahungiye bishwe.

Mu rubanza rw’ubujurire bwo kuwa 14/12/2011, ubushinjacyaha byasabye urugereko rw’ubujurire kongera igihano cy’igifungo cy’imyaka 30 yahawe ariko umucamanza David Jacobs wunganira Kanyarukiga yasabye ko umukiriya we arekurwa cyangwa akagabanyirizwa igihano. Yavuze ko Kanyarukiga yaburanye anahamwa n’ibyaha we atazi.

Kanyarukiga aregwa Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Kiriziya y’Inyange hamwe na Padiri Seromba wakatiwe kuri icyo cyaha igifungo cya burundu na Ndahimana Gregoire wayoboraga Komini Kivumu mu gihe cya Jenoside wakatiwe igihano cy’imyaka 15 muri gereza.

Kanyarukiga yafatiwe muri Afurika y’Epfo tariki 16/07/2004 yohereza Arusha ku wa 19 Nyakanga 2004 urubanza rwe rutangira ku wa 31 Kanama 2008.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka