ICTR: Urubanza rwa Ngirabatware rwimuriwe mu kwezi gutaha

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwimuriye urubanza rwa Augustin Ngirabatware tariki 02/07/2012.

Icyo cyemezo cyafashwe 08/06/2012 mu rwego rwo gufasha abunganira Ngirabatware mu kubona umwanya wo gusuzuma ibivugwa n’umutangabuhamya birimo kashe yatewe mu rwandiko rw’inzira (passport) rwa Ngirabatware.

Claver Sindayigaya wunganira Ngirabatware yari agihata ibibazo umudiporomate ukomoka mu gihugu cya Nigeriya watanze ubuhamya buvuguruza ibivugwa na Ngirabatware ko yari mu ngendo z’akazi hagati ya 23/04-23/05/2012 agahabwa visa n’ambasade ya Nigeriya mu gihugu cya Senegali.

Ngirabatware wabaye Minisiteri w’igenamigambi mu gihe cya Jenoside akurikiranweho gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside ndetse no gufata abagore ku ngufu nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ngirabatware w’imyaka 55 y’amavuko yafatiwe i Frankfurt mu Budage tariki 17/09/2007 yoherezwa Arusha muri Tanzaniya mu kwezi kwa cumi 2008.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka