ICTR: Urubanza rwa Ngirabatware rwimuriwe mu cyumweru gitaha

Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwimuriye urubanza rwa Augustin Ngirabatware wabaye Minisitiri w’igenamigambi tariki 02/04/2012 kubera ko abatangabuhamya babiri b’ubushinjacyaha bagomba kuvuruza ubuhamya bw’uregwa batabonekeye igihe.

William Sekule, umucamanza uyoboye urubanza asubiza icyifuzo cy’ubushinjacyaha cyo kongerera abatangabuhamya ikindi gihe cyo kugera mu rukiko, yagize ati: “Tuzabonana hano kuwa mbere kugira ngo twumve ubushinjacyaha buzatugezaho amakuru y’impamo ku batangabuhamya babiri bazahinyuza ubuhamya bw’uregwa”.

Umutangabuhamya witwa PRW3 azaturuka mu gihugu cya Nigeria, ariko Leta ye igaragaza ko idashaka kumuha uruhushya rwo kuza gutanga ubuhamya.

Undi mutangabuhamya uzitabazwa n’uruhande rw’ubushinjacya witwa PRW 6 azava mu gihugu cya Senegali bivugwa ko yatindijwe n’amatora ya Perezida wa Repubulika yaberaga muri icyo gihugu; nk’uko ibiro ntaramakuru, Hirondelle, dukesha iyi nkuru bibitangaza.

Abatangabuhamya batandatu bamaze gutanga ubuhamya bwo kuvuguruza ubuhamya bwo ku ruhande rw’uregwa buvuga ko hagati ya tariki 23 Mata na 23 Gicurasi 1994, Ngirabatware Augustin atari mu Rwanda, yari mu ngendo z’akazi muri bihugu bya Senegali n’u Busuwisi.

Ngirabatware araregwa gucura umugambi wo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ubufatanyacyaha, gushishikariza abantu ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside ndetse no gufata ku ngufu nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ngirabatware w’imyaka 55 y’amavuko yafatiwe i Frankfurt mu Budage tariki 17/09/2007 yoherezwa Arusha muri Tanzaniya mu kwezi kwa cumi 2008.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka