ICTR: Urubanza rw’ubujurire rwitiriwe Guverinoma ya kabiri ruzumvwa mu ntangiriro z’Ukwakira

Urugereko rw’ubujurire mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), tariki 08/10/2012, ruzumva ubujurire bwa Justin Mugenzi wabaye Minisitiri w’ubucuruzi na Prosper Mugiraneza wari Minisitiri w’imirimo ya Leta mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itangazo ryasohowe na ICTR ritangaza ko abacamanza bunganira abagize urubanza rwitiwe guverinoma ya kabiri bazageza ku rugereko rw’ubujurire ibyo batishimiye mu rubanza nyuma bakurikirwe n’umushinjacyaha utarigeze ajuririra urwo rubanza.

Abo bahoze ari abaminisitiri bajuririye tariki 30/09/2011 igifungo cy’imyaka 30 bakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gucura umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside.

Abacamanza b’urugereko rwa mbere babahamije uruhare bagize mu gukuraho Prefet wahoze ayobora Perefegitura ya Butare tariki 17/04/1994 akaza gusimburwa nyuma y’iminsi ibiri kugira ngo ubwicanyi bukorwe nta nkomyi muri Butare mu gihe Jean-Baptiste Habyarimana wahayobora atari ashyigikiye ubwicanyi.

Mugenzi na Mugiraneza bari mu itsinda rya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Jerome Bicamumpaka na Minisitiri w’ubuzima, Casimiri Bizimungu bagizwe abere.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka