ICTR: Urubanza rw’ubujurire rwa Gatete ruzasomwa mu ntangiriro z’Ukwakira

Urugereko rw’ubujurire bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda (ICTR) ruzasoma urubanza rw’ubujurire rwa Jean Baptiste Gatete waboraga Komini ya Murambi tariki 09/10/2012.

Gatete wabaye Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango n’Abagore nyuma akaza kuba Umuyobozi wa Komini ya Murambi yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu ariko agirwa umwere ku cyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside.

Uruhande rw’ubushinjacyaha n’uruhande rwunganira Gatete zahise zijuririra icyo cyemezo cy’urukiko.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko butanyuzwe n’icyemezo cy’urugereko rw’urukiko rw’ibanze rutahamije Gatete icyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside, bityo rugasaba ko amakosa yakozwe mu rubanza akosorwa, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Hirondelle.

Uruhande rwunganira Gatete rusabira umukiriya warwo kurekurwa cyangwa kugabanyirizwa igihano kuko ngo nta bimenyesho bimuhamya icyaha bitangwa.

Mu rugereko rw’ibanze, Gatete yahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi byahitanye ibihumbi by’Abatutsi hagati ya tariki ya 7-12 Mata 1994 mu cyahoze ari Segiteri ya Rwankuba, kuri Paruwasi ya Kizuguro, no kuri Paruwasi ya Mukarange.

Gatete w’imyaka 59 y’amavuko yafatiwe mu gihugu cya Kongo-Brazaville ku wa 11/09/2002 ahita yoherezwa ku Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda. Urubanza rutangira tariki ya 20/09/2009.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka