ICTR : Ubushinjacyaha burasabira Ndahimana Gregoire igihano cya burundu

Ndahimana Gregoire, wayoboraga icyahoze ari Komini ya Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye yasabiwe igifungo cya burundu n’ubushunjacyaha mu rukiro Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Inyandiko y’ubujurire yashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Wungirije, Bongani Majola, igashyikirizwa urukiko tariki 17/02/2012, ivuga ko hari amakosa yakozwe mu rubanza ajyanye n’uruhare Ndahimana yagize mu bwicanyi bwahitanye Abatutsi basaga 2000 bari bahungiye muri Kiriziya ya Nyange kuwa 15 na 16 Gicurasi 1994.

Iyo baruwa igira iti « Igihano cy’imyaka 15 ntigihagije nk’umuntu wari umuyobozi wa Komini, ukurikije uburemere bw’ibyaha yakoze n’ubuhemu yagiriye abaturage bamutoye»; nk’uko bitangazwa na Horondelle News Agency.

Ndahimana yakatiwe imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 no kurimbura Abatutsi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Ku munsi w’urubanza uruhande rw’uregwa narwo rwajuririye urukiko rusaba ko icyo gihsno cyakurwaho kuko rutemera ibivugwa n’urukiko ko tariki ya 15 na 16 Mata 1994 yari ahabereye ubwo bwicanyi.

Ndahimana yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 10/08/2009, yoherezwa muri ICTR tariki 21 z’uko kwezi. Urubanza rwe rwatangiye tariki 06/09/2011. Tariki 17/11/2011 yarasomewe ahanishwa igifungo cy’imyaka 15.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka