ICTR: Ubushinjacyaha bugiye guhamagaza abandi batangabuhamya mu rubanza rwa Ngirabatware

Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rugiye gutangira kwakira ubuhamya bw’ubushinjacyaha buvuguruza ibivugwa na Ngirabatware Augustin, Minisitiri w’Igenamigambi muri Leta yayoboraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Urukiko rwategetse ko ubuhamya buvuguruza buzatangira kumvwa tariki 05/03/2012; nk’uko Umucamanza uyoboye urwo rubanza, William Hussein Sekule, yabitangarije itangazamakuru.

Urukiko rufite uburenganzira bwo guhamagaza abandi batangabuhamya bo kuvuguruza ubuhamya bwatanzwe n’uruhande rw’uregwa nk’uko amategeko y’urukiko abiteganya.

Muri urwo rubanza, ubushinjacyaha buzagerageza kuvuguruza ubuhamya buvuga ko Ngirabatware atari mu Rwanda mu gihe cy’ukwezi hagati ya tariki ya 23/04/1994 na 23/05/1994. Uregwa avuga ko muri icyo gihe yari mu bihugu bya Senegali n’u Busuwisi.

Mu rubanza rwa Ngirumpatse kandi hashyizweho umwunganizi wunjirije w’Umunyarwanda witwa Sindayigaya Claver wasimbuye Umunyakanada Mylene Dimitri wabaye umwunganizi wa mbere w’uregwa. Dimitri yasimbuye Umwongereza Peter Herbert wahagaritswe ku mpamvu itarashyizwe ahagaragara.

Urubanza rwa Ngirumpatse rwasojwe tariki 22/2/2012 nyuma y’uko uruhande rw’uregwa ruhamagaye abatangabuhamya 35 bo kumutangira ubuhamya ko atagize uruhare mu birego aregwa ari byo:ubufatanyacyaha mu gucura umugambi wo gukora Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside, gutsemba ndetse no gufata abantu ku ngufu.

Urubanza rwa Ngirabatware rwatangiye kuwa 22/09/2009, atangira kwiregura ku byo ashinjwa tariki ya 16/11/2010.

Ngirabatware yafatiwe mu Budage tariki 17/09/2007 yoherezwa muri gereza ya ICTR i Arusha tariki 08/10/2008.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka