ICTR : Ubujurire bwa Mugenzi na Mugiraneza buzasubirwamo

Urugereko rw’ubujurire mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwategetse ko ubushinjacyaha butanga imyanzuro isubiza ubujurire bwa Yustini Mugenzi na Prosper Mugiraneza bitarenze tariki 21/04/2012.

Iki cyemezo urugereko rw’ubujurire rugifashe nyuma yo gusanga ubushinjacyaha bwari bwarengeje umubare w’amagambo yategetswe n’urukiko mu gutanga imyanzuro yabwo.

Yustini Mugenzi wari minisitiri w’ubucuruzi na Prosper Mugiraneza wari minisitiri w’abakozi ba Leta mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bajuririye igifungo cy’imyaka 30 bakatiwe n’urugereko rw’iremezo tariki 21/11/2011 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside.

Ibi bigaragazwa nuko uwari umuyobozi wa Perefegitura ya Butare, Jean-Baptiste Habyarimana yakuwe ku buyobozi taliki 17 Mata 1994 abo baminisitiri babigizemo uruhare ndetse banitabira ishyirwaho rya perefe Sylvain Nsabimana wakatiwe imyaka 25 kubera uruhare yagize muri Jenoside. Jean Baptiste Habyarimana yaje kwicwa muri Jenoside.

Kuba Jean Baptiste Habyarimana yaranze gushyigikira Jenoside byari kugira uruhare mu kurengera Abatutsi bicwaga ariko aho akuriweho agasimbuzwa undi wagize uruhare mu gushyigikira Jenoside byagize umurego mu kwica Abatutsi.

Aba baminisitiri bagaragaye mu gushyigikira Perezida Theodore Sindikubwabo wagize umuhate mu gushishikariza abaturage kwica Abatutsi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka