ICTR: Ubuhamya bushinjura Protais Mpiranya buzumvwa mu cyumweru gitaha

Uruhande rwa Protais Mpiranya wari ukuriye ingabo zarindaga Perezida anakuriye serivise y’iperereza ruzatanga ubuhamya mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kuwa mbere tariki 16/04/2012.

Protais Mpiranya akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntaratabwa muri yombi. Umwunganira urwo rubanza, Francis Musei, atangaza ko azahamagara abatangabuhamya umunani. Abatanga buhamya batanu bazava mu Rwanda, abandi bave mu bihugu bya Afurika.

Protais Mpiranya aregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara, umugambi wo gucura Jenoside n’ubufatanyacyaha muri Jenoside. Ashinjwa ko mu mwaka 1992-1993 yagize uruhare mu gutoza interahamwe, gutanga intwaro mu baturage no ku nterahamwe zakoreshejwe mu kurimbura Abatutsi.

Ubushinjacyaha byashyikije ikirego cya Mpiranya urukiko gitangira kumvwa tariki 24/10/2011 birangira tariki 03/11/2011 nyuma yo kumva abatangabuhamya 14. Ibyo bikorwa biri mu rwego rwo kubika ubuhamya buzakoreshwa mu gihe azaba yatawe muri yombi; nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru bya Hirondelle.

Urubanza nk’uru rwatangiye ku mucuruzi ukomeye Kabuga Felicien utaratabwa muri yombi ushinjwa gutera inkunga y’amafaranga agura imihoro yakoresheje muri Jenoside no gushinga Radiyo ya RTLM yagize uruhare mu gushishikariza abantu gukora Jenoside.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka