ICTR : Ubuhamya bushinjura Kabuga Felicien byatangiye kumvwa

Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriwe u Rwanda (ICTR), tariki 23/04/2012, rwatangiye kumvwa ubuhamya bushinjura Kabuga Felicien, umunyemari ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 no kuyitera inkunga y’amafaranga.

Uwunganira Kabuga utarabwa muri yombi, Bahame Nyanduga atangaza ko azitabaza abatangabuhamya umunani mu rwego rwo kubika ubuhamya bwabo buzakenerwa igihe cyose azaba yatawe muri yombi.

Ubuhamya bushinja umunyemari Kabuga bwatanzwe mu muhezo, bwatangiye kumvwa na ICTR guhera tariki 23/05/2011 busozwa kuwa 28/10/2011; nk’uko ibiro ntaramakuru Hirondelle bibitangaza.

Kabuga aregwa gucura umugambi wa Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye ndetse n’ubutaziguye gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Urubanza nk’uru rwatangiye kuri Protais Mpiranya wahoze ari umuyobozi w’ingabo zarinda Perezida Habyarimana Juvenal, aho hahamagajwe abatangabuhamya umunani kuva tariki 16/04/2012.

Mu minsi mike iri imbere, hazatangira urubanza rw’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo Augustin Bizimana mu gihe cya Jenoside na we utarabwa muri yombi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka