ICTR: Pasiteri Uwinkindi azoherezwa mu Rwanda bitarenze icyumweru

Pasiteri Jean-Bosco Uwinkindi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 akaba afungiye ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) azahorezwa kuburanira mu Rwanda mbere y’itariki 19/04/2012.

Tariki 05/04/2012, Perezida wa ICTR, Vagn Joensen, yafashe umwanzuro ko Uwinkindi agomba koherezwa mu Rwanda mu minsi 14 uhereye igihe icyemezo gifatiwe, anategeka umwanditsi w’urukiko gutunganya ibisabwa byose.

Ati « Perezida ategetse umwanditsi w’urukiko gutangira ibiganiro na Leta y’u Rwanda aka kanya mu kureba ibikenewe kugira ngo Jean-Bosco Uwinkindi yoherezwe mu Rwanda. »

Perezida yategetse umwanditsi w’urukiko gushyiraho umujyanama mu mategeko nk’umuntu uzakurikirana hafi imibereho y’uregwa kugeza igihe hazaboneka umuryango ushinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu uzakurikirana urubanza rwa Uwinkindi mu Rwanda.

Yasabye umwanditsi w’urukiko gusubukura ibiganiro n’umuryango nyafurika ushinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu (ACHPR) mu rwego rwo kunonosora amasezerano yo gukurikirana urwo rubanza.

Urukiko rwa Arusha rwafashe icyemezo cyo kohereza Pasiteri Jean-Bosco Uwinkindi mu Rwanda tariki ya 28/06/2011. Iyoherezwa ry’uru rubanza ryadindijwe n’uwahoze ari umwanditsi w’urukiko Khalida Rashid Khan wategetse ko habanza hagashyirwaho uburyo bwo kuzakurikirana urwo rubanza.

Pasiteri Uwinkindi aregwa ibyaha byo gukora Jenoside n’icyaha cyo gutsemba Abatutsi mu mwaka w’i 1994 i Kanzenze mu Karere ka Bugesera, aho yayoboraga itorero ry’Abapantekonti. Bivugwa ko afatanyije n’imitwe y’abicanyi, abantu basaga ibihumbi bibiri biciwe hafi y’urusengero yayoboraga.

Uwinkindi yavukiye mu cyahoze ari Komini ya Rutsiro, Perefegitura ya Kibuye mu mwaka w’i 1951. Yatawe muri yombi mu gihugu cy’u Bugande kuwa 30/06/2010 yoherezwa ku rukiko rw’Arusha tariki ya 02/07/2010.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka