ICTR ninafunga abacyekwaho Jenoside bazakomeza gukurikiranwa
Hashyizweho igice cy’Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), kizakomeza gufasha u Rwanda gukurikirana amadosiye y’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ubwo uru rukiko ruzaba rusoje imirimo yarwo mu mpera z’uyu mwaka.
Amadosiye agera kuri atatu akomeye azakurikiranwa n’icyo gice kiswe “Residual mechanism”, kizatangira imirimo yacyo tariki 04/07/2012; nk’uko umushinjacya mukuru wa ICTR, Hassan Aboubakar Diallo, yabitangaje.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 11/05/2012, Diallo uri mu Rwanda mu rugendo rw’akazi, yatangaje ko imirimo y’icyo gice yo kubakurikirana no kubaburanisha izaba yihariye.
Ati: “Imirimo yarwo izaba ari micye cyane, cyane cyane gukurikirana abatarafatwa nka Kabuga, Mpiranya na Augustin Bizimana, bagashyikirizwa ubutabera bakaburanishwa”.
Ku mpungenge z’uko bishoboka ko nyuma yo kohereza ayo madosiye ya bamwe mu bakurikiranyweho Jenoside mu Rwanda batafatwa, Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Martin Ngoga, yatangaje ko uko byagenda kose bazakomeza gukurikiranwa.
Ati: “Igisubizo natanga ni uko nibadafatwa bazakomeza guhigwa. Sinzi uko bazafatwa ariko inzego zibishinzwe zizakomeza kubakurikirana mpaka bafashwe”.
Uruzinduko Diallo yari yajemo rwari rugamije kureba uburyo bushya bw’imikoranire hagati y’u Rwanda n’iki gice cyizasimbura ICTR irimo gusoza imirimo yayo.
Kugeza ubu impande zombi zishimira ibyo buri umwe yakoze, aho u Rwanda rwishimira imbaraga ICTR yashyize mu guta muri yombi abakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi abandi bakoherezwa mu Rwanda.
ICTR yo ishimira u Rwanda uburyo ubutabera bwarwo bugenda butera imbere n’uko bukomeza kugirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|