ICTR: Ngirumpatse na Karemera barashinjwa icyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside

Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) burasaba ko urubanza rwa Mathieu Ngirumatse na Edouard Karemera rwasubirwamo hagakosorwa amakosa yo kubakuraho icyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside.

Mu bujurire bwashyikirijwe urukiko tariki 05/03/2012, umushinjacyaha wa ICTR Hassan Bubacar Jallow arasaba urukiko rw’ubujurire gukosora amakosa yakozwe, bakongera igihano bashingiye ku cyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside.

“Nyuma yo guhamya Mathieu Ngirumpatse na Edouard Karemera kugira uruhare muri Jenoside no gucura umugambi wo gukora Jenoside, urukiko rwakoze amakosa ajyanye n’amategeko yo kutemeza icyemezo cy’urukiko”; kk’uko umushinjacyaha yabitangarije Hirondelle.

Umushinjacyaha avuga kandi ko habaye amakosa yo kubahanaguraho ibyaha by’ubwicanyi bwibasiye abatutsi bo mu Bisesero aho Karemera yavugiye ijambo ku biro bya Perefegitura ya Kibuye tariki 3/5/1994. Nk’uko bivuga n’umushinjacyaha iryo jambo ryakanguriraga abantu kwica.

Abo bayobozi b’ishyaka rya MRND bahamijwe n’urukiko icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara. Muri urwo rubanza rwasomwe tariki 21/12/2012 rwemeje ko ibyaha byo gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byakozwe mu gihugu cyose biri mu byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ngirumpatse wabaye Perezida n’Umunyamabanga w’ishyaka rya MRND ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yahanaguweho icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside kuko ngo yahamwe n’icyaha cya Jenoside bityo kugerekaho icyo gucura umugambi wa Jenoside bikaba byaba ari agashinyaguro.

Ngirumpatse na Karemera bashinjijwe uruhare rugaragara mu gukora ibyaha bya Jenoside, kugira ububasha ku mutwe w’interahamwe warimbuye Abatutsi muri Jenoside no gukorana na Leta y’inzibacyuho mu gushyiraho politiki yo gukora Jenoside.

Ngirumpatse Mathieu yavutse muri 1939 mu cyahoze ari Komini ya Tare ubu ni mu karere ka Rulindo. Ngirumpatse yafatiwe mu gihugu cya Mali kuwa 11/06/1998 ashyikizwa urukiko rw’Arusha nyuma y’ukwezi kumwe.

Karemera Edouard yavukiye mu cyahoze ari Komini ya Mwendo, Perefegitura ya Kibuye mu mwaka 1951. Mu gihe cya Jenoside Karemera yabaye Minisitiri w’umutekano mu gihugu. Yafatiwe mu gihugu cya Togo kuwa 05/06/1998 yoherezwa ku rukiko rw’Arusha muri Tanzaniya tariki ya 11/07/2011.

Urubanza rwabo rwatangiye mu mwaka wa 2003 aho ubushinjacyaha byahamagaye abatangabuhamya 46 naho ku ruhande rw’abaregwa bahamagara abatangabuhamya 74.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka