ICTR: Mu cyumweru gitaha niho urukiko ruzatanga umwanzuro ku bujurire bw’abasirikare babiri n’umucuruzi

Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (ICTR), kuwa Kabiri niho ruzatanga umwanzuro warwo ku bujurire bw’abasirikare babiri n’umucuruzi bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Major Aloys Ntabakuze na Lieutenant Ildephonse Hategekimana bajurire igihano cyo gufungwa ubuzima bwabo bwose bakatiwe n’urugereko rw’urukiko rw’ibanze, naho Gaspard Kanyarukiga wari umucuruzi we ajuririra igifungo cy’imyaka 30 yakatiwe.

Ntabakuze wari umuyobozi wa batayo y’Abakomando, tariki 18/12/2008 urukiko rwamuhamije icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara, kubera uruhare abasirikare yayoboraga bagize mu bwicanyi bwabereye ku musozi wa Nyanza no mu Ishuri ryari irya AMSEA mu Mujyi wa Kigali.

Hategekimana we wayoboraga ikigo cya gisirikare cya Ngoma mu Ntara y’Amajyepfo, tariki 6/12/2010 ahamwa n’icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, kubera uruhare yagize mu kwica bamwe mu bantu no gutegeka kwica impunzi z’Abatutsi zari zahungiye ku kiriziya ya Ngoma.

Abunganira abo basirikare mu rukiko bashyikirije ubujurire ku Rugereko rw’ubujurire, basaba ko abakiriya babo babagira abere bityo bakarekurwa, bavuga ko ubushinjacyaha byananiwe kubashinja ku buryo budasubirwa ibyaha.

Ku ruhande rwa Kanyarukiga, yajuririye igihano cy’imyaka 30 y’igifungo yakatiwe n’uru rukiko tariki 01/11/2010, nyuma yo guhanwa n’icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Yahamwe kandi ko tariki 16/04/1994 afatanyije n’abandi basenye kiriziya y’Inyange, ahahoze ari muri Komini Kivumu Perefegitura ya Kibuye, aho Abatutsi basaga 2.000 bari bahahungiye bishwe.

Umucamanza David Jacobs wunganira Kanyarukiga, asaba ko umukiriya we arekurwa cyangwa akagabanyirizwa igihano. Yavuze ko Kanyarukiga yaburanye anahanwa n’ibyaha we atazi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka