ICTR iratangaza ko nta bafungiye Jenoside muri Mali batorotse

Umuvugizi w’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Roland Amoussouga, tariki 10/04/2012, yatangaje ko nta mfungwa n’imwe ifungiye icyaha cya Jenoside ishobora gutoroka gereza ifungiyemo aho ariho hose mu bihugu bizicumbikiye.

Hari hamaze iminsi hari amakuru avuga ko ari imfungwa zifungiye muri Mali zaba zaratorotse gereza, kubera ihirikwa ry’ubutegetsi muri iki gihugu ryabaye mu minsi ishize ndetse hari imwe mu miryango ifite ababo bahafungiye yagize ubwoba yandikira uru rukiko barwumvisha uburyo Mali idashoboye gucunga umutekano w’ababo.

Ubwo yavuganaga na Radio Rwanda, umuvugizi wa ICTR yavuze ko amasezerano urwo rukiko rufitanye na Mali agifite agaciro kandi ko n’abahiritse ubutegetsi bwa Mali bayemera, bityo ko amakuru yari yakwirakwijwe nta shingiro afite.

Umuvugizi wa ICTR yagize ati “Birazwi ko muri Mali habaye ibibazo bya politiki ariko aho imfungwa ziri nta kibazo cyahabaye nta n’ikigeze kibangamira umutekano wabo”.

Yakomeje avuga ko hari ubundi buryo bwateganyijwe bwafatwa mu gihe ibibazo bya politiki byaba bikomeje gukara, harimo kwimurira imfungwa ahandi.

Muri Mali hafungiwe Abanyarwanda bagera kuri 15 bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo na Yohani Kambanda wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’abatabazi, abandi icyenda bafungiye muri Benin.

Ibihugu 8 ni byo byemeye kwakira abakatiwe na ICTR kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ibyo ni u Rwanda, Mali, Benin, Swaziland na Senegal ku mugabane wa Afurika. Ku mugabane w’u Burayi ni Suwede, u Butaliyani n’u Bufaransa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka