ICTR: Imanza zitiriwe Butare zadindijwe no guhindurwa mu ndimi

Imanza zitiriwe Abanyabutare ziburanishirizwa mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) zimaze igihe kirenga imyaka 10 ziburanishwa zitararangizwa kubera ikibazo cyo guhindurwa mu rurimi rw’igifaransa abaregwa bumva.

Ababurana muri urwo rubanza barakatiwe ariko barajurira none hashize hafi umwaka wose batarongera kuburana kubera ko abacamanza bo muri urwo rukiko bavuga icyongereza kandi ababurana batacyumva byongeye kandi ibirego byabo bibumbiye mu gitabo gifite impapuro 1500 ziri mu cyongereza zigomba guhindurwa mu gifaransa.

François Bembatoum umwe mu bakozi bahawe guhindura uru rubanza mu rurimi rw’igifaransa yatangaje ko ari akazi katoroshye cyane cyane ibintu by’uburubanza biba bigomba kumvikana nk’uko byagenwe ijambo ku ijambo.

Urubanza rwitiriwe Abanyabutare ruregwamo uwari minisitiri w’umuryango, Pauline Nyiramasuhuko n’umuhungu we Arsène Ntahobali; ndetse n’uwahoze ari umuyobozi wa komine Muganza Elie Ndayambaje basabiwe gufungwa burundu kubera uruhare bagize muri Jenoside mu cyahoze ari perefegitura ya Butare.

Harimo kandi Joseph Kanyabashi wahoze ari umuyobozi wa komine Ngoma wakatiwe imyaka 35; Sylvain Nsabimana na Alphonse Nteziryayo bahoze ari ba perefe b’iyo perefegitura bakatiwe imyaka 25 na 30.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka