ICTR: ACHPR ishobora zakurikirana urubanza rwa Uwinkindi mu Rwanda

Umuryango nyafurika uharanira uburenganzira bwa muntu (ACHPR), Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho Kenya (ICJ-Kenya), Amnesty International, Umuryango mpuzamahanga w’abavoka, Ihuriro nyafurika ry’abunganizi mu mategeko n’umuryango mpuzamahanga w’abunganizi ni yo miryango izatoranywamo uzakurikirana urubanza rwa Pasiteri Jean Bosco Uwinkindi mu Rwanda.

Umwanditsi w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) yashyikirije Perezida w’urwo rukiko urutonde rw’iyo miryango tariki 16/03/2012.

Perezida w’urukiko yasabye ubushinjacyaha n’uruhande rw’uregwa kugira icyo bavuga kuri iyo raporo mu gihe cy’iminsi irindwi uhereye ku munsi bayiboneyeho tariki ya 16/03/2012; nk’uko Umuvugizi w’urukiko Roland Amoussouga yabitangarije ibiro ntaramakuru bya Hirondelle.

Umuryango nyafurika uharanira uburenganzira bwa muntu (ACHPR) uhabwa amahirwe yo gukora ako kazi ariko usaba amafaranga menshi y’igihembo ku bakomiseri bayo angana n’ibihumbi 572 by’amadolari mu gihe cy’umwaka.

Umwanditsi asaba ACHPR kugabanya amafaranga akagera ku bihumbi 300 by’amadolari. Ayo mafaranga nta gihembo kirimo, usibye amafaranga yo gutunga abakozi b’uwo muryango n’ay’ingendo.

Iyoherezwa ry’urubanza rwa Pasiteri Jean-Bosco Uwinkindi ryadindijwe n’uwahoze ari umwanditsi w’urukiko Khalida Rashid Khan tariki 24/02/2012 kugira ngo habanze hashyirweho uburyo bwo kuzakurikirana urwo rubanza.

Pasiteri Uwinkindi aregwa ibyaha byo gukora Jenoside n’icyaha cyo gutsemba Abatutsi mu mwaka w’i 1994 i Kanzenze mu karere ka Bugesera, aho yayoboraga itorero ry’Abapantekonti. Bivugwa ko afatanyije n’imitwe y’abicanyi, abantu basaga ibihumbi bibiri biciwe hafi y’urusengero yayoboraga.

Uwinkindi yavukiye mu cyahoze ari komini ya Rutsiro, Perefegitura ya Kibuye mu mwaka w’i 1951. Yatawe muri yombi mu gihugu cya Uganda kuwa 30/06/2010 yoherezwa ku rukiko rw’Arusha tariki ya 02/07/2010.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka