ICTR: Abacamanza banze ubujurire bwa Munyarugarama bwatambamiraga koherezwa kuburanira mu Rwanda

Urugereko rw’ubujurire rw’Urwego rushinzwe kurangiza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda (MICT), tariki 05/10/2012, rwanze ubujurire bwa Lit Col. Pheneas Munyarugarama bwatambamiraga iyohereza ry’urubanza rwe mu Rwanda.

Tariki 28 Kamena 2012, urukiko rwafashe icyemezo cyo kohereza dosiye ya Munyarugarama mu Rwanda kugira ngo igihe azaba yatawe muri yombi azaburanishwe n’inkiko zo mu Rwanda.

Iki cyemezo cyajuririwe n’umucamanza umwunganira w’Umunyatazaniya witwa Francis Stolla wasabaga ko urubanza rwe rutakoherezwa mu Rwanda ngo kuko atizeye ko yabona ubutabera butabogamye.

Lit. Col. Munyarugarama yabaye umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cya Gako mu cyahoze ari komini ya Kanzenze (ubu ni Karere ka Bugesera) guhera mu mwaka w’i 1993 kugeza muri 1994.

Uyu musirikare akurikiranweho icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu harimo ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu no kwica urubozo.

Munyarugarama w’imyaka 64 y’amavuko avuka mu cyahoze ari Komini ya Kidaho mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ubu ni mu Ntara y’Amajyaruguru.

Munyarugarama ukekwaho gukora Jenoside abaye uwa karindwi urubanza rwe rwoherejwe mu Rwanda n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda nyuma ya Aloys Ndimbati, Charles Ryandikaryo, Ladislas Ntaganzwa, Bernard Munyagishari, Pasiteri Jean Uwinkindi, Fulgence Kayishema na Charles Sindikubwabo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka