Ibiri mu nyandiko z’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi bigiye gushyirwa ahagaragara

Ubutabera bw’u Bufaransa bwahaye uburenganzira umushakashatsi François Graner bwo kugera ku nyandiko zibitse za François Mitterrand zivuga ku Rwanda.

François Mitterrand i Kigali ari kumwe na Juvenal Habyarimana mu 1984 (Ifoto: AFP)
François Mitterrand i Kigali ari kumwe na Juvenal Habyarimana mu 1984 (Ifoto: AFP)

Inyandiko François Graner yemerewe kugeraho no kuzifashisha mu bushakashatsi bwe ni izivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu gihe cya Jenoside, mbere yayo na nyuma yayo.

François Mitterrand wayoboye u Bufaransa hagati y’imyaka ya 1981 na 1995 yitabye Imana tariki 08 Mutarama 1996 afite imyaka 79 y’amavuko.

François Mitterrand azwiho kuba yari inshuti y’ubutegetsi bw’u Rwanda bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushakashatsi François Graner aba mu muryango Survie uharanira impinduka za Politiki y’u Bufaransa ku mugabane wa Afurika. Urukiko rwategetse ko izo nyandiko azihabwa mu gihe kitarenze amezi atatu, kugira ngo azifashishe mu bushakashatsi bukuraho urujijo ku byakunze kuvugwa ariko ukuri kwabyo ntigushyirwe ahagaragara.

Hitezwe ko muri izo nyandiko, uwo mushakashatsi ashobora kuzabonamo amakuru atarakunze gushyirwa ahagaragara cyane cyane yerekeranye na Politiki y’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’amakuru yerekeranye n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda tariki 06 Mata 1994.

U Bufaransa kandi buvugwaho gukingira ikibaba Abajenosideri no gutererana Abatutsi bicwaga muri Jenoside.

Umunyamategeko Me Richard Gisagara uba mu Bufaransa, aganira na RBA ku by’izi nyandiko, yavuze ko hari icyizere ko izo nyandiko zizagaragaza ku buryo budasubirwaho uruhare rwagizwe n’abayoboraga u Bufaransa muri icyo gihe, bityo ababihakanaga ntibabone aho bahera bongera kubihakana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka