Ibihugu byakiriye abakekwaho Jenoside birasaba ubufasha mu kubaburanisha

Raporo yasohowe n’ibiro bw’umushinjacyaha mukuru, Hassan Bubacar Jallow, ivuga ko ibihugu byinshi byakiriye abantu bakekwaho gukora Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bisaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rukorera Arusha inkunga ijyanye no kubashakira abacamanza bibaye ngombwa.

Iyo raporo ivuga ko mu mezi 11 y’umwaka wa 2011 ubushinjacyaha bwakiriye dosiye zisaga 106 ziva mu bihugu 26 ugereranyije n’ubusabe 143 by’ ibihugu 12 mu mwaka 2010 kandi barateganya ko umubare w’ibihugu bisaba ubufasha uziyongera mu minsi iri imbere.

Ibi ngo birasaba amafaranga menshi n’igihe ku rwego ruzasigara rucunga inshyinguranyandiko no gusoza imirimo izaba isigaye igihe urukiko ruzaba rushoje imirimo guhera mu kwezi kwa karindwi 2012.

Ubwo busabe bugendanye n’abatangabuhamya batanze ubuhamya imbere y’urukiko rw’Arusha none bakaba ari abatangatabumya bakwifashishwa mu ipereza ribera mu bihugu by’Iburayi n’Amerika.

Urugero rutangwa n’ubushinjacyaha ni u Bufaransa bwohereje abacamanza babiri bashinzwe iperereza Arusha bahura n’Umushinjacyaha Mukuru Hassan Bubacar Jallow. Amakuru avuga ko abo bacamanza bashakaga ibimenyetso byakwifashishwa mu rubanza rwa Agatha Habyarimana, umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda ubu uba mu Bufaransa akaba aregwa gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka