Hongeye gutegurwa impapuro zihagarika Sylvestre Mudacumura
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwongeye gutegura impapuro zihagarika umuyobozi wa FDLR, Sylvestre Mudacumura. Hari hashize iminsi uru rukiko rukuyeho impapuro zari zatanzwe mbere kubera ko ngo nta bimenyetso bihagije byari byatanzwe.
Kuwa gatatu tariki 13/06/2012, ibiro by’umushinjacyaha muri ICC byongeye gusaba umucamanza gushyiraho impapuro zihagarika Sylvestre Mudacumura hamwe n’abandi bayobozi 5 kubera ibyaha byo kubangamira uburenganzira bwa muntu.
Hari kandi abandi bayobozi icyenda bo muri FDLR basabiwe gukorerwa impapuro zibata muri yombi kubera ibyaha by’intambara; nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).
Nyuma yuko ICC idahaye agaciro impapuro zari zatanzwe zo guhagarika Mudacumura hari imwe mu miryango yita ku burenganzira bwa Muntu yari yanenze icyo cyemezo cyane ko uyu muyobozi wa FDLR agomba kubazwa ibikorwa by’ububwicanyi n’urugomo rukorerwa abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo babuzwa amahwemo na FDLR.
Umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uyu mutwe kandi ushinjwa guhungabanya umutekano, kwica no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa mu burasirazuba bwa Congo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Yewe bino bigabo byari ibisore ariko ari n’ibisaza, byiri bikwiriye kuvaho n’abandi bagategeka.
nta muntu numwe ubereye undi Imana kandi Niyo Mucamanza w’Intabera.
Eh, dore Ingirabwoba mwana we!
Nta colonel Rutayisire uli kuli ino foto rwose!!!!!!
Bene donc bari bashaje pe !