Helsinki: Urukiko rw’Ubujurire na rwo rwakatiye Bazaramba igifungo cya burundu

Urukiko rw’ubujurire rw’i Helsinki muri Finland na rwo rwakatiye umuvugabutumwa mu itorero ry’Ababatisita, Francois Bazaramba, igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994.

Ville Hoikkala wunganira Francois Bazaramba mu rubanza avuga ko azagerageza kujurira mu Rukiko rw’Ikirenga, nk’uko bitangazwa na YLe News.

Bazaramba yahamwe n’ibyaha kandi anakatirwa n’urukiko rwa Porvoo mu mwaka wa 2010 mu rubanza rwamaze imyaka itanu. Urwo rubanza ni rwo rwa mbere ruburanishije Umunyarwanda ukwekwaho kugira uruhare muri Jenoside rubayereye mu gice cy’u Burayi bw’Amajyaruguru.

Francois Bazaramba yageze muri Finland muri 2003, nyuma y’imyaka ine aza gutabwa muri yombi n’ibiro bishinzwe iperereza muri Finland.

Bazaramba yakatiwe n’urukiko rw’ibanze igihano cya burundu tariki 10/06/2010, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.

Uwo mugabo w’imyaka 61 y’amavuko ngo ni umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye muri Jenoside mu cyahoze ari Komini Nyakizu (Intara y’Amajyepfo) nk’uko bikubiye mu birego by’urukiko.

Uwo mugabo wayoboraga ikigo cy’imyuga cy’itorero ry’Ababatista ahakana ibyaha byose ashinjwa n’urukiko.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka