Hagiye kongerwa imbaraga zo guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside

Hassan Jallow, umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, tariki 07/12/2011, yatangarije akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (U.N Security Council) ko agiye kongera ingufu mu gushakisha abantu icyenda bashakishwa n’urwo rukiko.

Ibiro ntaramakuru by’abanyamerika (AP) byanditse ko uwo mushinjacyaha yashishikarije abatuye ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse no muri Afurika yo hagati gukomeza gufatanya bagata muri yombi abo bantu ngo kuko muri ako gace ari ho bihishe.

Yakomeje avuga ko abo icyenda basigaye nibafatwa bizagirira akamaro ubucamanza mpuzamahanga ndetse binagarure amahoro n’umutekano mu karere.

Khalida Rachid Khan, perezida w’urwo rukiko, yatangaje ko mu bantu icyenda urwo rukiko rushakisha harimo batatu bakomeye. Muri abo batatu harimo Felicien Kabuga; uwahoze ari minisitiri w’umutekano mu Rwanda, Augustin Bizimana ndetse na Protais Mpiranya, wari uhagarariye abarindaga perezida.

Aba bombi bashinjwa gutegura ndetse no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi yo mu 1994.

Jallow yavuze ko igihugu cya Kenya kigomba gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo gite muri yombi Kabuga. Urukiko kandi ngo rufite amakuru ahagije avuga ko Mpiranya ari mu gihigu cya Zimbabwe. Ngo ibyo bihugu bigomba guta muri yombi abo bagabo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka