Gutoranya abacamanza bazaburanisha urubanza rwa Mungwarere byatangiye

Gutoranya abacamanza bazaburanisha urubanza rw’Umunyarwanda ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, Jacques Mungwarere byatangiye uyu munsi tariki 30/04/2012 ku cyicaro cy’urukiko ruburanisha imanza z’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu mu mujyi wa Ottawa muri Canada.

Inzobere z’abacamanza bagera ku 1200 baratoranywamo 12 bonyine bagomba kuba bazi nibura igifaransa n’icyongereza bakaba ari bo bazaburanisha urwo rubanza rushobora kumara amezi icyenda.

Jacques Mungwarere yahoze ari umwarimu mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye. Aregwa kugira uruhare mu bwicanyi bwibasiye imbaga y’abaturage, ariko by’umwihariko akaba yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi ndengakamere bwabereye mu nsengero ebyiri no mu bitaro ku Kibuye.

Mungwarere abaye Umunyarwanda wa kabiri ugiye kuburanishwa n’urukiko rwa Canada ruburanisha imanza z’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, hagendewe ku itegeko rya Canada rihana ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu ryashyizweho mu mwaka wa 2000. Iryo tegeko rihana umuntu wese uregwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu hatitawe ku hantu yakoreye ibyaha aregwa.

Umunyarwanda wa mbere waburanishijwe n’ubutabera bwa Canada hagendewe kuri iryo tegeko ni Desire Munyaneza, waje no gukatirwa igifungo cya burundu mu mwaka wa 2009.

Mungwarere yatawe muri yombi na polisi ya Canada mu mwaka wa 2009 i Windsor muri Leta ya Ontario mu gihugu cya Canada. Iyo polisi imurega kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka