Gushyingura imibiri 90,000 i Muyira birasaba ubwitange - Depite Mukabalisa

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yasabye Abanyenyanza n’inshuti kwitanga bagashyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Depite Mukabalisa yabisabye ubwo yatangizaga igikorwa cyo kwimura imibiri irenga ibihumbi 26 ishyinguye mu mva rusange mu rwibutso rwa Nyamiyaga ruri mu kagari ka Nyundo, Umurenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza.

Iyi mibiri izajya ibanza gutunganywa kugira ngo izashyingurwe ku itariki 30 Kamena 2019 mu rwibutso rushya rurimo kubakwa hafi y’izo mva rusange.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko muri uru rwibutso rurimo kubakwa i Muyira hazashyingurwa imibiri irenga ibihumbi 90 ivanywe hirya no hino mu gace k’Amayaga.

Abayobozi barimo Perezida w’Umutwe w’Abadepite Hon. Mukabalisa Donatille, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza bogeje imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imaze kwimurwa mu mva rusange kugira ngo izashyingurwe mu rwibutso rwa Nyamiyaga.

Mu bayobozi bitabiriye gutangiza iki gikorwa harimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Madame Mukabalisa Donatille wari kumwe n’abandi badepite 20 ndetse na Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi.

Depite Mukabalisa yasanze kwimura imibiri irenga 90,000 bitoroshye, akaba asaba inzego zitandukanye gufasha Akarere ka Nyanza muri icyo gikorwa.

Ati "Hari umurimo udutegereje wo gushyingura abacu bari hano ndetse n’abari ahandi hafi aha, bizadusaba ubwitange bukomeye, ubwo bwitabire ni ngombwa."

"Ntabwo biduhesha ishema kuba abacu baruhukiye ahantu hatameze neza", nk’uko Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, akomeza abisobanura.

Uretse kwimura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwarokotse iyo Jenoside ruri mu mashuri(AERG) rwanagabiye inka uwacitse ku icumu utishoboye.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana, na we yijeje ko mu gihe cyo kwibuka hagomba kubaho umutekano wa buri muntu kandi n’inzibutso zikarindwa.

Avuga ko igikorwa cyo kwimura no gusukura imibiri yavanywe mu rwibutso rwa Nyamiyaga kizamara ukwezi bitewe n’uko ari myinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri ningombwa ko iyomibiri yabacu bazize genocide ishyingurwa neza mvuka aha imuyira, nabaruhukiye Ku musozi wa NYAMURE Bitabweho kukonaho hatameze nez

NIYONAGIZE JEAN DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 12-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka