Inzego z’ubutabera zigaragaza ko iyo uwakoze icyaha cy’ingengabitekerezo cyangwa igifitanye isano na yo akurikiranwe, uwo yakoreye icyaha agahabwa ubutabera bimuha gutuza kuko aba adatereranwe.
Izo nzego kandi zihamya ko iyo abaturage bagize uruhare mu kugaragaza ukekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo bituma barushaho kwizerana hagati yabo kuko baba bafatanyiriza hamwe kurwanya ikibi.
Umugenzuzi mukuru w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Jules Marius Ntete, avuga ko iyo abaturage bafatanyiriza hamwe kurwanya ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ubutabera bugatangwa ku bakorewe icyaha, bikumira n’abandi bashakaga guhembera amacakubiri kandi abantu bagafata umurongo mushya wo kwiyumvisha ko bakwiye kubana mu mahoro.
Agira ati, “Iyo hatanzwe amakuru nyayo ku wakoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, nta kubeshyera umuntu kuko na byo byasenya bwa bumwe, hagafungwa uwakoze icyaha utagikoze akagumana wa mudendezo akishyira akizana na byo bizamura ubumwe n’ubwiyunge”.
“Haramutse hari udakurikiranwe kandi yakoze icyaha bigaragara nk’aho ibyo byaha bihawe intebe, kuko umuntu wakoze ibyaha iyo adakurikiranwe ntazumvikana n’abo yabikoreye, nta n’ubwo imiryango y’uwakoze ibyaha n’uwabikorewe ishobora kumvikana”.
Kugaragaza abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bitanga icyizere ku barokotse Jenoside
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko kuba abaturage bagira uruhare mu gutanga amakuru ku bakekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bibaha icyizere cy’uko ubumwe n’ubwiyunge burushaho kugenda bugerwaho.
Niyonsenga Jean D’amour wo mu Karere ka Ngororero avuga ko nk’urugero ubwo hatangiraga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 hari ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye, kandi ababikoze bakaba bari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
Niyonsega avuga ko amakuru menshi atangwa n’abaturanyi cyangwa abo mu miryango y’ukekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bivuze ko abaturage bagenda basobanukirwa n’ububi bwayo ndetse n’ingaruka zayo igihe idakurikiranwe ngo uwakoze icyaha abihanirwe.
Agira ati, “Niba yenda nk’uwacitse ku icumu rya Jenoside ahohotewe agiye nko kugura ikintu kuri butike, akabwirirwayo amagambo mabi hakagira abumva ayo magambo mabi ni bo baba abatangabuhamya mu butabera kandi bagatanga amakuru y’ukuri”.
“Usanga batakirangwa na wa muco wo guhishira mwene wabo bakavugisha ukuri kandi uko kuri ni ko kugenda kurushaho gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda”.
Abaturage mu gutegura amadosiye y’abagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Colonel Jeannot Ruhunga avuga ko mu myaka itanu ishize nibura ubugenzacyaha bwakoze amadosiye y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, asaga 2300 ashyikirizwa ubushinjacyaha kandi abaturage bakaba baragize uruhare mu gutanga amakuru kuri ibyo byaha.
Avuga kandi ko amadosiye yagiye akurikiranwa uwo bigaragaye ko nta bimenyetso bimuhamya ibyaha ku bufatanye n’urwego rw’ubushinjacyaha akarekurwa agasubira mu buzima busanzwe bigaragaza ko ubutabera butabangamira abaturage mu gihe nta byaha bibagaragayeho.
Umunyamabanga mukuru wa RIB avuga ko uko iminsi igenda ishira abaturage bagenda basobanukirwa n’ububi bw’ingengabitekerezo kandi bakagira uruhare mu kuyirwanya ku buryo n’abo ikigaragaraho usanga ari ba bandi badashaka guhinduka.
Agira ati, “Twebwe nk’ubugenzacyaha tubona ko uko abaturage bagenda bumva ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside bakanagira uruhare mu gutanga amakuru ku bayikekwaho bituma igenda igabanuka kuko usanga n’uwo igaragaraho ari wa wundi yokamye, ni yo mpamvu abantu bafatwa bagashyikirizwa ubutabera”.
Jeannot Ruhunga avuga ko imibare igaragaza ko abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bagenda biyongera ariko bitavuze ko icyo cyaha n’ibifitanye isano na cyo kirushaho gukomera kuko biterwa n’uko abantu bamaze gusobanukirwa kandi bakaba bagenda bakirwanya.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka26
- Abagize Ibuka-Italia basanga Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kwigishwa mu mashuri
- Komisiyo yiga ku ruhare rw’u Bubiligi mu bibazo bya Congo izagaragaze n’uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi – RESIRG
- Musenyeri Rucyahana aramagana abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
- Itorero Inganzo Ngari rirabasusurutsa mu gitaramo cyo Kwibohora bise ‘Urw’Inziza’
- Nyanza: Mu mibiri itatu yabonetse i Busasamana, umwe wahise umenyekana
- Itangizwa rya Turquoise: Operasiyo ya Gisirikare y’Abafaransa yari ije gutabara Guverinoma y’Abicanyi n’ingabo zayo
- Abapfobya Jenoside ntibagomba kudutera ubwoba - Dr Bizimana J. Damascène
- Imiryango yazimye muri Jenoside ni ikimenyetso cy’umugambi wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho – Jeannette Kagame
- Uwarokotse Jenoside ararembye nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi
- Tariki 17/06/1994 : Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi, ijya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa
- 14-17/06/1994 : iyicwa ry’Abatutsi kuri Sainte Famille no kuri Saint Paul na Operasiyo idasanzwe y’Inkotanyi yo gukiza abicwaga
- Tariki 08/06/1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi
- Ubuhamya: Interahamwe zahaye Kayitaramirwa amahitamo atatu
- Abanyarwanda baba muri Cameroun bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira birasubukurwa kuri uyu wa mbere
- Icyuzi cya Ruramira kimaze kubonekamo imibiri y’Abatutsi 218 bishwe muri Jenoside
- Tariki 04/06/1994 : Ifatwa rya Kabgayi ryababaje Guverinoma ya Kambanda
- Iya 02 Kamena 1994 itariki y’icyizere ku barokokeye i Kabgayi
- U Bubiligi bwahamagaje Abadipolomate babwo kubera amakosa bakoze mu #Kwibuka26
- #Kwibuka26: Tariki 02/06/1994 Ingabo za FPR-INKOTANYI zarokoye Abatutsi bari mu Nkambi ya Kabgayi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|