Gregoire Ndahimana yakatiwe igifungo cy’imyaka 15

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 17/11/2011, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha muri Tanzania (TPIR) rwahamije icyaha cya Jenoside Gregoire Ndahimana wahoze ari burugumesitiri wa komini Kivumu mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye. Ndahimana yaciriwe igihano cyo gufungwa imyaka 15 kuko atabashije gukumira abicanyi muri kiriziya ya Nyange.

Ndahimana w’ imyaka 59 yari akurikiranyweho ubwicanyi bw’impunzi z’abatutsi zigera ku 2000 zari zahungiye muri Kiriziya ya Nyange. Ubutabera bwamushinjaga gutegura ndetse no kuyobora umugambi wo kwica izo mpunzi.

Ibi byaha byombi ntibyamuhamye kuko ubushinjacyaha butatanze ibimenyetso bihagije. Icyaha cyamuhamye ni icyo gudahagarika ubwicanyi kandi yari umuyobozi washoboraga gufata icyemezo kigashyirwa mu bikorwa.

Ndahimana abaye umuntu wa gatatu uciriwe urubanza na ruriya rukiko ku birebana n’ubwicanyi bwakorewe i Nyange nyuma ya padiri Athanase Seromba, ndetse na Gaspard Kanyarukiga.

Kugeza ubu ubushinjacyaha ntiburatangaza niba buhita bujuririra iki cyemezo cy’urukiko.

Jean Noel Mugabo

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka