Gitega: Abarokotse Jenoside bishimiye igihano cyahawe Bomboko

Nyuma y’uko Nkunduwimye Emmanuel wamenyekanye nka Bomboko, ahamijwe ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu ndetse no gufata ku ngufu maze agahanishwa gufungwa imyaka 25, abarokotse Jenoside mu murenge wa Gitega aho yakoreye ibyaha, batangaje ko bishimiye umwanzuro w’urukiko.

Abarokotse Jenoside bo mu Gitega bishimiye igihano cyahawe Bomboko
Abarokotse Jenoside bo mu Gitega bishimiye igihano cyahawe Bomboko

Bavuga ko bishimiye igihano Bomboko yahawe ndetse bakagaragaza ko mbere bari bafite amakenga ku mikirize y’urubanza bitewe nuko Bomboko yari afite ubundi bwenegihugu, no kuba yaraburaniraga mu mahanga bo barifuzaga ko yazanwa mu Rwanda abo yakoreye ibyaha bakamushinja ibyo yakoze.

Umwe mu barokokeye ku Gitega yagize ati: "Urubanza twarwakiriye neza cyane, nta cyizere twari dufite y’uko ubutabera hari icyo buzakora, dore yari afite ubundi bwenegihugu, twe twifuzaga ko azanwa mu Rwanda, nk’abantu bari bafite icyo bamuziho tukamushinja ibyo yakoze ariko twishimiye ko hari icyo bwakoze kuri Bomboko".

Ku myaka 25 Bomboko yakatiwe bavuga ko bitewe n’ibyaha yakoze by’indengakamere yakabaye akatirwa gufungwa burundu, ariko n’igihano yahawe cyabashimishije.

Gusa bakagaragaza impungenge kuba ibihano bihabwa abantu bakatirwa n’inkiko zo mu mahanga babyubahiriza neza bakifuza ko abahamijwe ibyaha bya Jenoside bajya bazanwa kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda. Uyu yagize ati: "Tuba twumva y’uko umuntu ari aho hanze, icyizere tukibona iyo umuntu tumwiboneye amaso ku yandi niho tuba dufite icyizere y’uko bya bihano babahaye koko bari kubikora neza mu gihugu cyacu”.

Mbanguza Charles warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Gitega, ashima uburyo ubutabera bwabyitwayemo neza mu rubanza rwe, haba ku byo u Rwanda rwakoze ndetse n’Urukiko rwa Rubanda rwo mu Bubiligi.

Mbanguza yagize ati: "Twashimye rero by’umwihariko uburyo urubanza rwagenze n’uburyo inzego zibifite mu nshingano zabyitwayemo, twishimira ko n’abandi bagikurikiranwa ariko dusaba n’abagifite amakuru ya ngombwa ku bandi bagikurikiranwa ku yatangira ku gihe kandi bagatanga amakuru asobanutse y’ukuri agaragaza imikorere y’ibyaha by’abo bantu n’igihe babikoreye n’aho bari bari."

Ku bijyanye n’igihano Bomboko yahawe cy’imyaka 25, Mbanguza avuga ko nubwo abacamanza bafata imyanzuro bakurikije ubushishozi bwabo, ariko yumva icyo gihano kidahagije. Ati: "Yari akwiye igihano cya burundu kuko yakoze ibyaha birenze kimwe, urumva rero imyaka 25 byaba iby’igihano kimwe, wenda cyo kwica umuntu, ariko hajemo no gufata ku ngufu, hazamo gutoteza, igihano rwose cyagombye kuba kirengejeho ariko ntacyo twasimbuza urukiko."

Undi mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Gitega nawe yagaragaje ko yishimiye igihano cyahawe Bomboko. Ati: "Bomboko ntabwo nari muzi naramwumvaga gusa ariko nkurikije uko nabyumvise, burya ubutabera buritonda bugashishoza bugaca urubanza bukurikije uko bwumvise ibintu. Nkurikije imyaka 25 bamuhaye numva ikwiriye kuko aho tutari nibo bahatubera”.

Naho ku bijyanye no kuregera indishyi bavuga ko kuva icyaha cyaramuhamye nazo baziregera ariko bakagaragaza impungenge. Ati: "N’indishyi twaziregera ariko ni uko tutizera ko hari ikintu agifite mu gihugu kuko bariya bantu baritonze baritegura, ibintu byabo barabitanga cyangwa barabigurisha, gusa abantu baperereza bakamenya neza niba hari ikintu cye gisigaye hano”.

Abarokotse Jenoside, yakorewe Abatutsi bavuga ko icyifuzo cyabo ku bandi bagize uruhare muri Jenoside bakihishahisha mu bihugu bitandukanye, bakwiye gushakishwa bakagezwa imbere y’ubutabera kuko ntawe ukwiye kuba akidegembya mugihe yakoze icyaha cy’indengakamere cya Jenoside.

Bomboko waburaniraga mu rukiko rwa rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi, kuva tariki 8 Mata 2024, yahamijwe ibyaha yaregwaga bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu ndetse no gufata ku ngufu, gusa kuwa 6 Kamena 2024, akaba yaraburanye abihakana.

Ni ibyaha yakoreye mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, aho yari afite igaraji ryitwaga AMGAR, ahiciwe Abatutsi ndetse hafi yaryo hakaba hari na bariyeri, akaba yaraje gukatirwa tariki 10 Kamena 2024. Ahanishijwe igifungo cy’imyaka 25.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka