Gicumbi: Abahesha b’inkiko barasabwa kurangiza imanza z’imitungo y’abacitse ku icumu

Intumwa za Minisitiri w’Intebe, kuva tariki 25-26/03/2013, zari mu karere ka Gicumbi mu rwego rwo gufasha abahesha b’inkiko kurangiza imanza z’imitungo z’abarokotse Jenoside no gukemura n’ibindi bibazo by’abacitse ku icumu bijyanye no kurangiza kwishyurwa imitungo yabo.

Iryo tsinda ryari riyobowe n’umuvunyi mukuru wungirije rigizwe n’intumwa zitandukanye zirimo intumwa ya Ministeri y’Ubutabera (MINIJUST), Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Polisi y’igihugu ndetse n’Urwego ry’Umuvunyi.

Bimwe mu bibazo basanze mu karere ka Gicumbi birimo ibibazo by’imitungo yangijwe muri Jenoside , abayisahuye ndetse bakayitsindirwa bakaba batarishyura ngo imanza zirangizwe burundu.

Ikindi kibazo n’icy’abantu binangiye kwishyura bikaba bisaba kubikora ku ngufu za Leta ariko wareba imitungo yabo ugasanga itarangirizwaho urubanza hakurikijwe amategeko. Hari n’ababuze ubwishyu burundu bagomba gushyirwa ku rutonde rw’abakora TIG.

Hari ikibazo mu Kagali ka Mataba cyo kuba abagombaga kwishyura barishyuye ariko abayoboraga ako kagali bakaba batarayahaye abagombaga kwishyurwa.

Kabayiza Cyprien wari umuyobozi muri ako kagari asobanura ko yari afite amalisite yakozwe n’Urukiko Gacaca akaba ariyo yashingirwagaho bakira amafaranga yabaga yishyuwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Mataba yasobanuye ko afite ikibazo gikomeye cyo kuba atarabonye urutonde rw’imanza zigomba kurangizwa.

Hafashwe umwanzuro ko ubuyobozi bw’akarere bugiye guhamagaza abari abayobozi muri ako Kagali kugira ngo batange ibisobanuro kuri iki kibazo.

Abaturage barokotse Jenoside basobanuye ko bagendaga bagasinyira amafaranga batwaye ariko badasobanukiwe n’abayishyuye.

Ibindi bibazo ni by’abantu bagiye biregwa ko basahuye imitungo ariko ntibavuge aho bayisahuye Gacaca igafata icyemezo cyo kubishyuza ariko hatazwi neza abo bishyurwa. Hafashwe umwanzuro wo gushishikariza abo bireze kuvuga aho basahuye, noneho ubwo bwishyu bukajyanwa muri ako karere.

Umuvunyi mukuru wungirije, Mme Kanzayire Bernadette (hagati) hamwe na bamwe mu bo bafatanyije kumva no gukemura ibibazo by'abacitse ku icumu mu karere ka Gicumbi. (E.Musanabera)
Umuvunyi mukuru wungirije, Mme Kanzayire Bernadette (hagati) hamwe na bamwe mu bo bafatanyije kumva no gukemura ibibazo by’abacitse ku icumu mu karere ka Gicumbi. (E.Musanabera)

Mu mmurenge wa Nyamiyaga hagaragajwe ko mu manza 166 zerekeye imitungo, izarangijwe ari 141, imanza ziri kurangizwa ubu ni 18, hakaba hari abantu barindwi bagomba kwishyura baburiwe irengero.

Ikibazo cy’aho umudugudu wose ugomba kwishyura. Bamenyeshejwe ko niba ariko urubanza rwaciwe rugomba kurangizwa gutyo ku neza cyangwa ku ngufu za Leta.

Mu murenge wa Mutete ho hagaragajwe ikibazo cy’umuryango wa Buringufi aho isambu yaragushijwe abazungura be batabizi.

Nkunzimana Theodore wayiguze amaze kubona ko isambu yaguze ifite ibibazo yasabye ko yakongeraho amafaranga isambu igakomeza kuba iye ariko abakomoka kuri Buringufi biranga. Uwitwa Nicole uba i Burayi avuga ko ko atabyemera ko ahubwo ariwe wasubiza Nkunzimana amafaranga ye hanyuma akabavira mu isambu.

Intumwa za Minisitiri w’Intebe zasabye ko hakorwa urutonde rw’ibyemezo bya Gacaca bigashyikirizwa Umugenzacyaha agashaka icyo itegeko rikuraho Gacaca ribivugaho.

Ku kibazo cy’indangiza rubanza zitavuga neza ugomba kwishyura umutungo wangijwe (urugero: ugomba kwishyura ari impunzi), hazageragezwa gukora umwirondoro (identification) y’inkambi izo mpunzi zarimo n’amazina y’abari muri izo nkambi bakaba batanga amakuru ku bakoze ibyaha.

Abahesha b’inkiko mu karere ka Gicumbi bemeye ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bagiriwemo inama bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Deputy Ombudsman si KANYANGE ni KANZAYIRE

ikosora yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

Icyo kibazo ni byiza ko cyatekerejweho , gusa bizabe byiza kirangiye nk’uko byaganiriweho ntibibe amasigarakicaro..

Muramira yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka