France: Mu bujurire Ngenzi Octavien na Tito Barahira basabiwe gukomeza gufungwa burundu
Yanditswe na
KT Editorial
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abunganira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, burifuza ko igifungo cya burundu bwasabiye Octavien Ngenzi na Tito Barahira bari imbere y’ubutabera Bw’Ubufaransa gishyirwa mu bikorwa.

urubanza rw’ubujurire bwabo ku gifungo cya burundu bari barakatiwe, rwatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 2 Gicurasi 2018.
Inkuru irambuye kanda aho munsi
Ohereza igitekerezo
|
Aba bombi bategetse Commune Kabarondo hagati ya 1977 na 1994.
Iyo usesenguye,abayobozi b’u Rwanda muli 1994,ni bake cyane batakoze Genocide.Kimwe nuko abayobozi b’amadini b’abahutu hafi ya bose bakoze Genocide.Icyabiteraga nuko abantu bose bize b’abahutu bigishwaga kwanga abatutsi.Ikibabaje nuko no mu madini barondaga ubwoko cyane.
Ibyo uvuze nibyo.Abanyamadini nyamwinshi bakoze genocide.Bitwaza bible bagakora amahano.Wababona ukagirango ni abantu b’imana koko.Nyamara bababishakira icyacumi.
Muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye gukorera imana ku buntu.Pastors bitwikira Isezerano rya kera,bakarya icyacumi nyamara muli Kubara 18:21-24 havuga ko icyacumi cyari kigenewe Abalewi gusa.Hali amategeko menshi atareba abakristu.Urugero,Itangiriro 17:14 hategekaga Abayahudi gukebwa.Iri tegeko ntabwo imana yarihaye Abakristu.