Dr. Leopold Munyakazi yasabiwe gufungwa burundu y’umwihariko

Ubushinjacyaha mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga bwasabiye Dr. Leopold Munyakazi igifungo cya burundu y’umwihariko kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bumukurikiranyeho.

Munyakazi n'umwunganira bavuze ko bimwe uburenganzira bwo kuburanira aho ibyaha byakorewe
Munyakazi n’umwunganira bavuze ko bimwe uburenganzira bwo kuburanira aho ibyaha byakorewe

Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa kane tariki ya 08 Kamena 2017, Munyakazi n’umwunganira mu mategeko bateye utwatsi ibyo ubushinjacyaha bumusabira kuko atigeze aburana kubera inzitizi avuga atahwemye kugaragariza urukiko, zakomeje kumubangamira mu miburanishirize y’urubanza rwe mu mizi.

Urubanza rwatangiye umucamanza abaza Munyakazi niba agitsimbaraye ku kutagira icyo atangariza urukiko ku byaha akurikiranweho, maze Munyakazi asubiza ko nta kintu ari buvugire mu rukiko ku byaha bitanu akekwaho kuko inzitizi yasabye ko zikurwaho zigihari.

Munyakazi yavuze ko nta gihano gihana icyaha cya Jenoside cyari mu bihano mu Rwanda igihe Jenoside yabaga, kandi ko Leta y’u Rwanda ifite abakozi benshi bayikorera bagize uruhare muri Jenoside, bityo ngo nta mpamvu yo kumukurikirana wenyine.

Dr. Munyakazi avuga ko zimwe mu nzitizi yagiye agaragariza urukiko zituma adashobora kuburana, harimo ko yangirwa kujya kuburanira aho ibyaha akekwaho byakorewe.

Munyakazi kandi avuga ko Guverinoma y’u Rwanda igomba kubahiriza, ibikubiye mu ngingo ya gatanu, iya gatandatu n’iya cyenda z’amasezerano mpuzamahanga yo ku wa 09 Ukuboza mu 1948 yerekeye ikumira n’ihanwa rya Jenoside.

Avuga ko nta bihano byigeze biteganywa na Leta y’u Rwanda muri izo ngingo bityo ko nta bubasha ifite bwo kumuburanisha kuko idashobora kuburanisha urubanza ku byaha bidateganirijwe ibihano.

Munyakazi abajijwe n’umucamanza impamvu asaba ko abatangabuhamya baza mu rukiko kandi adashaka kwisobanura ku byo ashinjwa, yasubije ko na bo nibaza bazamushyigikira gusaba urukiko kureka kumuburanisha igihe inzitizi agaragaza zidakurwaho.

Urukiko rwahise rufata umwanzuro w’uko nta mpamvu zo kwirirwa rutumiza abatangabuhamya bashinjura Munyakazi kuko ataremera kwisobanura no kuburana ku byaha akurikiranweho.

Ku ruhande rw’abo Munyakazi yita abatangamakuru 24 asaba ko bakumvwa n’urukiko, rwo ruvuga ko ntaho itegeko riteganya gutumiza bene abo kandi nta n’imyirondora yabo ihamye yatanze.

Munyakazi akigera mu rukiko yasomye imyanzuro ibiri, yageneye kopi urukiko igaragaza akarengane kamubuza kuburana
Munyakazi akigera mu rukiko yasomye imyanzuro ibiri, yageneye kopi urukiko igaragaza akarengane kamubuza kuburana

Munyakazi yavuze ko niba Urukiko rwanze gutumiza no kumva abatangamakuru 24 ku byaha bamurega, agiye kubarega ari we ko bamuhohotera, maze urukiko rwanzura ko abatangamakuru batagomba gutumizwa mu rukiko nk’abashinjwa.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwasobanuye ko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga kandi ko Munyakazi abizi, kandi ko guhana ibyaha bya Jenoside mu Rwanda batarebeye kuva 1994 bityo ko Munyakazi akwiye kwemera kubihanirwa biramutse bimuhamye.

Naho ku bijyanye no kuba u Rwanda rudafite ububasha bwo kuburanisha Munyakazi kuko ibyaha aregwa bitateganirijwe ibihano mu ngingo yagaragaje, ubushinjacyaha buvuga ko byose byazashishozwa n’Urukiko.

Maitre Yatubabariye wunganira Munyakazi yavuze ko ashingiye ku byifuzo by’umukiriya we na we ntacyo yakwirirwa atangaza.

Ubushinjacyaha bwasabwe gutanga umwanzuro ku byaha bukurikiranyeho Munyakazi maze bugargaza ko nta na kimwe kitubahirijwe ngo dosiye ya Munyakazi ikorwe neza kandi ngo inzitizi zose yatanze zasuzumwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwasabye kwemeza ko ikirego bwagejeje mu rukiko cyakwakirwa nk’icyakurikije amategeko.

Ubwo bushinjacyaha bukaba bwasabiye Dr. Leopold Munyakazi igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko kuko ari cyo gihano kinini kurusha ibindi mu ruhurirane rw’ibyaha bitanu bumukurikiranyeho.

Munyakazi aregwa ibyaha bitanu ari byo,icyaha cya Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, icyaha cy’ubwicanyi bwibasiye inyoko-muntu no guhakana no gupfobya Jenoside.

Imyanzuro y’ubushinjacyaha yahise iterwa utwatsi na Munyakazi n’umwunganira mu mategeko kuko ngo bitahawe uburenganzira bwo kuburanira aho ibyaha akekwaho yabikoreye, maze urukiko rusoza urubanza rwanzuye ko imyanzuro yarwo izasomwa ku itariki ya 14 Nyakanga 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka