Dosiye ya Rafiki Nsengiyumva yaburiye mu rukiko rw’i Paris

Dosiye w’uwahoze ari Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu muri Leta yayoboraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Rafiki Nsengiyumva, yaburiwe irengero bituma urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rutabasha gutanga umwanzuro kw’iyoherezwa rye mu Rwanda.

Bivugwa ko iyi dosiye yabuze hagati y’itariki ya 7 n’iya 8 ugushyingo umwaka ushize bikaba bishobora guteza ikibazo gikomeye mu rubanza rwa Nsengiyumva. Perezida w’urukiko rwa Paris, Edith Boizette, yavuze ko gukemura iki kibazo bishobora gutwara igihe.

Ubwo iyo dosiye yaburaga, urubanza rwimuriwe tariki 11/01/2012 bateganya ko icyo gihe bari kuba barangije gukora indi dosiye.

Kuwa kane tariki 23/02/2012, Boizette yavuze ko bahagaritse igikorwa cyo kuyishakisha asaba ko u Rwanda rwakora indi dosiye dore ko anarushinja kuba inyuma y’ibura ry’iyi dosiye.

Perezida w’urukiko rwa Paris yavuze ko icyemezo cy’ubujurire ku kohereza Nsengiyumva kizafatwa kuwa 29/02/2012.

Uwunganira Nsengiyumva mu rubanza, Me Vincent Corceulle Larousse, avuga ko impampuro bivugwa ko zabuze muri dosiye y’umukiriya we harimo amakuru atari ay’ukuri.

Leta y’u Rwanda yifuza ko Nsengiyumva yakoherezwa kuburanira mu Rwanda kubera uruhare akekwaho yagize muri Jenoside. Yatawe muri yombi ku bufatanye na polisi mpuzamahanga (Interpol) tariki 09/08/2011 i Paris.

Nyuma yaje kurekurwa ariko akomeza gukurikiranwa n’ubutabera. Ashinjwa cyane cyane uruhare yagize mu iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye muri kiliziya ya Nyundo ndetse no kurema umutwe wa FDLR.

Nshimiyimana Leonard na Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka