Dosiye ya Ladislas Ntaganzwa yashyikirijwe ubushinjacyaha bw’u Rwanda

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), tariki 23/05/2012, rwashyikirije ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda dosiye ya Ladislas Ntaganzwa wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu mu gihe cya Jenoside.

Hassan Bubacar Jallow yashyikirije umushinjacyaha mukuru wungirije w’u Rwanda, Alphonse Hitiyaremye, dosiye ya Ladislas Ntaganzwa utaratabwa muri yombi mu muhango wabereye Arusha kuwa gatatu tariki 23/05/2012; nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’umushinjacyaha wa ICTR.

Iyo dosiye yoherejwe mu Rwanda nyuma y’icyumweru cy’urugendo rw’akazi abashinjacyaha bakuru b’u Rwanda bakoreye kuri cyicaro cya ICTR. Dosiye ya Ntaganzwa iherekejwe n’ibirego ndetse n’ubuhamya buzifashishwa igihe azaba yageze mu amaboko y’ubutabera; nk’uko ibiro ntaramakuru Hirondelle bibitangaza.

Ntaganzwa akurikiranweho gukora ibyaha bya Jenoside mu cyahoze ari Komini ya Nyakizu mu Ntara y’Amajyepfo, gushishikariza abantu ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside, ubwicanyi no gufata ku ngufu nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Dosiye ya Ntaganzwa ibaye iya kane yoherejwe mu Rwanda nyuma y’iya Pasiteri Jean Uwinkindi wagejejwe mu Rwanda akaba ategereje kuburana; Fulgence Kayishema na Charles Sikubwabo bombi bagikwepakwepa ubutabera.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka