Danmark izaburanisha Mbarushimana icyaha cya Jenoside

Urukiko rw’ikirenga rwa Danmark rwemeje ko Umunyarwanda Emmanuel Mbarushimana uba muri icyo gihugu azaburanishwa icyaha cya Jenoside bitandukanye n’icyemezo cyari cyarafashwe n’urundi rukiko rwari rwemeje ko azaburanishwa ku byaha by’ubwicanyi gusa.

Umushinjacyaha mukuru w’igihugu cya Danemark Birgitte Vestberg, tariki 26/04/2012, yatangaje ko urubanza rwa Mbarushimana ruzatangira muri Nzeli uyu mwaka wa 2012 mu rukiko rwa Roskilde.

Birgitte Vestberg yagize ati “biranejeje ko gukekeranya kwariho kurangiye, ntabwo hazongera kubaho kwitiranya inyito z’ibintu ngo niba umuntu akurikiranyweho gukora ubwicanyi byitiranwe na Jenoside. Ku isi yose Jenoside ni icyaha gifatwa nk’igikomeye cyane”.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwari bwagaye uburyo Danemark cyari yitwaye mu kibazo cy’umugabo uhakana ibyaha byose aregwa ndetse runasaba ko yakoherezwa mu Rwanda.

Ikibazo gisigaye ni ukumenya niba u Rwanda ruzohereza abatangabuhamya 50 bagomba kubazwa mu rubanza rwa Mbarushimana; nk’uko umwunganira mu mategeko Bjørn Elmquist yabitangaje.

Mbarushimana Emmanuel ashinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi batagira ingano muri Mata na Gicurasi 1994, haba ku mabariyeri atandukanye ndetse no ku musozi wa Kabuye aho bari bahungiye.

Mbarushimana Emmanuel w’imyaka 50 y’amavuka yahoze ari inspecteur w’amashuri mu Rwanda mbere ya 1994; yatawe muri yombi muri 2010 muri Danmark.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka