Danemark yemeye kohereza Mbarushimana kuburanira mu Rwanda

Umunyarwanda Emmanuel Mbarushimana uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare agiye koherezwa mu Rwanda ; nkuko byemejwe na Minisiteri y’Ubutabera ya Danemark tariki 29/6/2012.

Tariki 26/4/2012, urukiko rw’ikirenga rwa Danemark rwari rwemeje ko Mbarushimana wafatiwe muri icyo gihugu ashinjwa ibyaha bya Jenoside azaburanishwa n’inkiko z’icyo gihugu ariko nyuma yo gusuzuma ibirego aregwa iki gihugu cyahinduye uwo mwanzuro cyemeza ko azoherezwa aho yakoreye ibyaha.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwari bwagaye uburyo Danemark yari yitwaye mu kibazo cy’uyu umugabo uhakana ibyaha byose aregwa ndetse runasaba ko yakoherezwa mu Rwanda, none icyifuzo cy’u Rwanda kirashyize kiremewe.

Mbarushimana arashinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi batagira ingano muri Mata na Gicurasi 1994, haba kumabariyeri atandukanye ndetse no ku musozi wa Kabuye aho bari bahungiye.

Uwo mugabo w’imyaka 50 y’amavuka yahoze ari inspecteur w’amashuri mu Rwanda mbere ya 1994; yatawe muri yombi muri 2010 mu gihugu cya Danemark aho yari yarahawe ubuhungiro.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka