Col. Serubuga yarekuwe by’agateganyo n’urukiko rwo mu Bufaransa

Col. Laurent Serubuga wabaye umugaba mukuru wungirije w’ingabo zatsinzwe (ex-FAR) yarekuwe by’agateganyo n’urukiko rwo mu Bufaransa kuri uyu wa 12/09/2013, nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yo muri 1994.

Seburuga w’imyaka 77 yafatiwe mu Majyaruguru y’u Bufaransa tariki 11/07/2013, hagendewe ku mpapuro zo kumuta muri yombi (arrest warrant) zatanzwe n’ubutabera bw’u Rwanda.

Urukiko rwa Douia rwafashe umwanzuro wo kumurekura by’agateganyo runanga icyifuzo cy’u Rwanda gisaba ko yazanwa mu gihugu yakoreyemo icyaha ari cyo u Rwanda kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera kuko ngo byaba binyuranye n’amahame y’uburenganzira bwa muntu bw’ibihugu by’uburayi.

Me Thiery Massis wunganira Serubuga mu nkiko atangaza ko umukiriya we (Serubuga) nta bimenyetso bifatika byemeza ko yijandije muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Col. Serubuga yari umusikare ukomeye ku ngoma ya Habyarimana, ni umwe mu basirikare bakuru 11 bazwi nka “11 Camarades du 5 Juillet 1973” bahiritse Leta ya Gregoire Kayibanda tariki 05 Nyakanga 1973 bimika Juvenal Habyarimana.

Afatwa nk’uwacuze akanashyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi muri 1994, bitewe n’uko yari mu nkoramutima z’abantu bica bagakiza bazwi nk’abari bagize “ Akazu” barimo umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga, musaza we Protais Zigiranyirazo wari uzwi nka Z, babyara be Seraphin Rwabukumba na Elie Sagatwa.

Col. Serubuga yageze mu Bufaransa mu mwaka w’i 1998, Alain Gauthier ukuriye umuryango wa CPCR, nyuma y’imyaka itatu yagerageje kurega Serubuga mu nkiko z’u Bufaransa ntibyagira icyo bifata.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka