Col. Serubuga azagezwa imbere y’ubutabera mu cyumweru gitaha

Col. Laurent Serubuga wari wungirije umugaba mukuru w’ingabo zatsinzwe (ex FAR) akaba yaratawe muri yombi na Polisi y’igihugu cy’u Bufaransa tariki 11/03/2013 agombwa kwitaba ubutabera ku wa kane w’iki cyumweru tugiye gutangira.

Gusa Thierry Massis wunganira Col. Serubuga mu butabera yatangarije ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa tukesha iyi nkuru ko kugezwa imbere y’ubutabera bishobora kwigizwayo.

Alain Gauthier ukuriye umuryango CPCR uharanira gushyikiriza abakekwaho Jenoside bari ku butaka bw’u Bufaransa inkiko, avuga ko Col. Serubuga yagize uruhare runini muri Jenoside nka Col. Bagosora ufatwa nka moteri ya Jenoside.

Col. Bagosora yakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda igihano cy’igifungo cy’imyaka 35 muri 2011.

Serubuga w’imyaka 75 wari umugaba mukuru w’ingabo wungirije mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yafatiwe mu mujyi wa Cambrai uherereye mu majyaruguru y’igihugu cy’Ubufaransa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aya makuru yanyu siyo mureke kutubeshya. Mwayavanyehe? bamwe bati yafashwe abandi bati agiye gushyikirizwa ubutabera? mujye mutanga amakuru mwahagazeho kdi yuzuye.

kabaharira yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka