CNLG yamaganye ibitaro byo mu Bufaransa byahaye akazi Twagira ukurikiranyweho Jenoside

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yamaganiye kure ibitaro bya “Paul Doumer” byo mu Bufaransa byahaye Charles Twagira ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wahungiye muri iki gihugu.

Dr Jean Damascene Bizimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG
Dr Jean Damascene Bizimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Twagira yahoze ari umuyobozi w’ubuzima mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye. CNLG ivuga ko ari no mu bateguye ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside muri Kibuye aho yanashishikarije abaturage kuyikora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, Jean Damascene Bizimana yavuze ko Twagira akwiye gukatirwa n’inkiko cyangwa akoherezwa mu Rwanda kuhakorera igifungo yakatiwe n’urukiko rwa Gacaca rwa Bwishyura mu 2009.

Yagize ati “Yahamwe n’icyaha cyo kwica umugore n’abana b’inshuti ye, Dr. Camille Karibwende nawe wahoze ahagarariye ibitaro bya Kibuye.

Yanakumiriye ko imiti yari igenewe bihumbi by’Abatutsi bari bahungiye kuri Sitade Gatwaro, yanga ko ibageraho. Yanohereje abicanyi kuri iyo sitade ngo barimbure Abatutsi bari bahahungiye, abandi babahamba ari bazima.

“Yanashyizeho za bariyeri ku bitaro kugira ngo Interahamwe zikumire Abatutsi zibabuza guhunga, kugira ngo zibone uko zibica.”

Twagira yageze mu Bufaransa muri 2006 avuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho naho yageze avuye muri Benin.

Yatawe muri yombi mu 2014 mu Mujyi wa Vire, nyuma y’ubusabe bw’Impuzamiryango y’amashyirahamwe aharanira guta muri yombi abakoze Jenoside (CPCR). Ariko nyuma yaje gufungurwa n’ubutabera bw’u Bufaransa mu 2015, afungishwa ijisho.

U Rwanda rwahaye u Bufaransa impapuro zimuta muri yombi tariki 9 Kamena 2014, ariko ntibyagira icyo bitanga, Twagira nawe akomeza kubaho yidegembya kugeza ahawe n’akazi.

Ihabwa ry’akazi kuri Twagira rihabanye n’amategeko yo mu gitabo ahana cy’u Bufaransa, aho mu ngingo yaryo y’i 138 ku ipaji ya 12, havuga ko nta muntu ukurikiranywe n’ubutabera wemerewe uburenganzira mu by’akazi cyangwa ubuzima busanzwe kereka arwaye.

CNLG ikavuga ko isanga guha akazi Twagira ari ugupfobya Jenoside, igahamagarira Guverinoma y’u Bufaransa guhagarika Twagira ku kazi.

U Bufaransa bucumbikiye Abanyarwanda benshi bakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko mu mpapuro 42 rwatanze hamaze kubahirizwa eshatu gusa.

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye karengera uburenganzira bwa Muntu nako gaheruka gusaba u Bufaransa kuburanisha cyangwa kohereza mu Rwanda abo bucumbikiye bakurikiranyweho Jenoside bakaburanishwa.

Mu 2009, Dr. Eugène Rwamucyo, umuganga w’Umunyarwanda nawe ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yahagaritswe ku kazi, nyuma y’uko agaragaweho ibyaha bya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubufaransa neza bwabaye indiri y’abanzi bahekuye u Rwanda? umuntu yasize akoze amahano mu gihugu ariko bamuhembe kumuha akazi? harya ubwo ubutabera mpuzamahanga burihe? guhererekanya abanyabyaha haricyo bimaze niba umwicanyi ahabwa akazi kandi babiziko yakoze ibyaha.Ubuse niryari ubufaransa buzumva ijambo "ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda n’ubutabera bw’ u Rwanda? birababaje aho umuntu yiturwa ineza ngo kuko yashyize mu bikorwa ibyo ubufaransa bwifuzaga, ariko rero nta nigitangaje kirimo kereka yo kitaba nk’igihugu nk’ubufaransa nibwo umuntu yari kwibaza byinshi naho ubufaransa nibisanzwe.

Umutoni yanditse ku itariki ya: 7-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka