Captaine Nizeyimana Ildephonse azasomerwa taliki 19 Kamena

Urugereko rwa mbere rw’iremezo mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rumaze gutangaza ko tariki 19/06/2012 ari bwo ruzasoma urubanza rwa Captaine Nizeyimana Ildephonse ufungiye Arusha muri Tanzania.

Captaine Nizeyimana Ildephonse akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ ibyaha byibasira inyoko muntu n’intambara yakoreye i Butare mu ishuri ry’abasirikare bato rizwi ku izina rya ESO, kandi ashinjwa n’urupfu rw’umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe tariki 21 Mata 1994.

Ibyo byaha Captaine Nizeyimana yabigezeho ategeka abasirikare yari ayoboye kwica Abatutsi mu duce dutandukanye tw’ahahoze ari perefegitura ya Butare. Kubera uruhare aregwa ubushinjacyaha bumusabira igihano cyo gufungwa burundu.

Nubwo ubushinjacyaha bushinja Nizeyimana ibyaha bya Jenoside n’ ibyaha byibasira inyoko muntu n’intambara, umuburanira ahakana uruhare rwa Nizeyimana muri Jenoside.

Uburanira Nizeyimana avuga ko atariwe wari uyoboye ishuri rya ESO ndetse akavuga ko n’ubwicanyi bwabereye Butare Captaine Nizeyimana Ildephonse atabugizemo uruhare kuko yari mu ruganda rw’icyayi rwa Mata muri cyari perefegitura ya Gikongora aho yarashinzwe gutoza abasirikare.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka