Captain Nizeyimana Ildephonse yakatiwe gufungwa burundu

Kuri uyu wa kabiri tariki 19/06/2012, urugereko rwa mbere rw’iremezo mu rukiko mpana byaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwakatiye Captain Nizeyimana Ildephonse gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ubwicanyi, kurimbura imbaga y’abantu, ibyaha byibasira inyoko muntu n’iby’intambara.

Lee Muthoga, perezida w’itsinda ry’abacamanza baburanishije uru rubanza yavuze ko urukiko rwasanze Nizeyimana ahamwa n’icyaha cya Jenoside no kugira uruhare mu iyicwa ry’umwamikazi Rosalie Gicanda tariki 21/04/1994 ubwo yabaga mu ishuri rya ESO riherereye i Butare.

Captain Nizeyimana kandi yagize uruhare mu kwicwa k’umuryango wa Ruhutinyanya n’umubare munini w’Abatutsi bari barahungiye kuri paruwasi ya Cyahinda muri komini Nyakizu.

Yahamijwe kandi iyicwa rya Pierre Claver Karenzi wari umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda waguye kuri bariyeri kuri Hotel Faucon i Butare.

Captain Nizeyimana Ildephonse yari yarahakanye uruhare yagize muri Jenoside avuga ko atari we wayoboraga ikigo cya gisirikare cya ESO akongeraho ko atari aho ubwicanyi bwabereye mu kwezi kwa Mata na Gicurasi 1994. Avuga ko icyo gihe yabaga mu ruganda rw’icyayi rwa Mata ku Gikongoro aho yatozaga abasirikare.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibashake mwene wabo wiyise Innocent Sindikubwabo ayobya amarari. Il fut umusirikare mukuru, yagiye Canada/winnipeg aturutse Cote d’Ivoire.
Bafate izi nkozi z’ibibi zitazavaho zanduza urubyiruko ruriho rubyiruka.

evariste yanditse ku itariki ya: 10-11-2012  →  Musubize

La justice rendue,c est vrament satisfaisant

champs-elysee yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka