Urwego rwa Canada rushinzwe gukumira ibyaha byibasira inyokomuntu n’iby’intambara rurega Mungwarere ibyaha bine birimo ubwicanyi, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iyicarubozo no gushishikariza abantu gukora Jenoside.
Muri uru rubanza hazitabazwamo abantu bagera ku 1000, rukazaburanishwa mu Gifaransa no mu Cyongereza.
Mungwarere w’imyaka 40 amaze imyaka 18 muri Canada. Yatawe muri yombi mu 2009 ubwo yakoraga mu ruganda rwa Windsor, nyuma y’imyaka igera kuri itandatu akorwaho iperereza, nk’uko ikinyamakuru Ottawa Citizen kibitangaza.
Mungwarere abaye Umunyarwanda wa kabiri uburanishijwe n’ubutabera bwa Canada, nyuma y’urundi rubanza rwa Désiré Munyaneza nawe wari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.
Canada ni kimwe mu bihugu byiyemeje gukorana n’u Rwanda iburanisha ikanohereza bwamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside. Mu ntagiriro z’uyu mwaka Canada yohereje Leon Mugesera kuza kuburanira mu Rwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|