Canada igiye kuburanisha undi Munyarwanda ukekwaho Jenoside

Igihugu cya Canada kigiye kuburanisha Jacques Mungwarere w’imyaka 39 y’amavuko, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. akazaba Umunyarwanda wa kabiri uburanishijwe n’ubutabera bwa Canada.

Mungwarere azaburanishwa hagendewe ku itegeko ry’iki gihugu ryashyizweho mu 2000, rihana ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.

Iryo tegeko rihana umuntu wese uregwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu hatitawe ku ho yakoreye ibyaha aregwa.

Umunyarwanda wa mbere waburanishijwe n’ubutabera bwa Canada ni Desire Munyaneza, waje no gukatirwa igifungo cya burundu mu 2009, nabwo hagendewe kuri iryo tegeko.

Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha mu mujyi wa Ottawa muri Canada, abacamanza bagera ku 1.200 bazakorwaho igeragezwa, bakazatoranywamo 12 bazaburanisha urwo rubanza rwa Mungwarere.

Gutoranya abo bacamanza 12 bishobora kuzagorana kuko abazatoranywa bagomba kuba bazi indimi ebyiri (igifaransa n’icyongereza), kandi biteguye kuburanisha urubanza ruzatangira tariki 28/05/2012 mu gihe cy’amezi icyenda rushobora kuzamara.

Mungwarere yatawe muri yombi na polisi ya Canada mu 2009 i Windsor muri leta ya Ontario, muri Canada. Polisi y’iki gihugu imurega kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo yahoze ari umwarimu mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye, aregwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira uruhare mu bwicanyi bwibasiye imbaga y’abaturage, ariko by’umwihariko uruhare rukomeye yagize mu bwicanyi ndengakamere bwabereye mu nsengero ebyiri no mu bitaro ku Kibuye.

Mungwarere yageze muri Canada mu 1998, atangira gushakishwa n’ubutabera kuva mu 2003 ubwo yatangirwaga ubuhamya bw’ibyo yasize akoze mu Rwanda, n’umwe mu bantu bakuranye wari umubonye muri bisi (bus) muri Canada.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka