Canada: hatangiye rubanza rw’Umunyarwanda ukekwaho Jenoside

Umunyarwanda witwa Jacques Mungwarere ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye kuburana tariki 02/04/2012, mu mujyi wa Ottawa muri Canada.

Mungwarere akurikiranyweho icyaha cyo kwica Abatutsi, gifatwa mu rwego rw’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye ikiremwamuntu mu mategeko ya Canada, ndetse n’icyaha cyo gukora Jenoside; nk’uko bitangazwa na Ottawa Citizen.

Mungwarere yageze muri Canada mu 2001, aza kwemererwa ubuhunzi mu 2002, maze atabwa muri yombi mu mwaka wa 2009, kubera uruhare akurikiranyweho muri Jenoside.

Mungwarere abaye Umunyarwanda wa kabiri uciriwe urubanza n’igihugu cya Canada, nyuma ya Désiré Munyaneza wakatiwe gufungwa burundu muri 2009 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka