Callixte Nzabonimana yakatiwe igihano cya burundu

Callixte Nzabonimana wahoze ari minisitiri w’urubyiruko muri Guverinoma yiyise iy’abatabazi mu 1994 kuri uyu wa kane tariki 31/05/2012 yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu n’urukiko mpamabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Urugereko rwa mbere rw’iremezo muri ICTR rwasomye urubanza rwa Callixte Nzabonimana rumukatira igufungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, kujya mu mugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza Interahamwe kwica Abatutsi mucyahoze ari Komini Nyabikenge akomokamo.

Urubanza rwa Nzabonimana rwasomwe n’abacamanza batatu barimo Solomy Balungi Bossa, Bakhtiyar Tuzmukhamedov na Mparany Rajohnson basanga uwari Minisitiri w’urubyiruko muri Leta yiyise iy’abatabazi yaragize uruhare muri Jenoside; nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na ICTR.

Urukiko rwasanze Nzabonimana yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ahitwa Cyayi taliki 14/04/1994 hakicwa Abatutsi bari hagati ya 15 na 60. Nzabonimana kandi ahamwa n’cyaha cy’ubwicanyi yayoboye mu isoko rya Butare taliki ya 12 Mata na Murambi taliki 18 Mata 1994.

Nzabonimana akatiwe igifungo cyo gufungwa burundu afite imyaka 59 mu gihe cya Jenoside akaba yari umuyobozi wa MRND muri Perefegitura ya Gitarama akaba yari na Minisitiri ushinzwe urubyiruko muri Leta yiyise iy’abatabazi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka