Callixte Nzabonimana azasomerwa mu mpera za Gicurasi

Urugereko rwa mbere rw’iremezo mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rutangaza ko ruzasoma urubanza rwa Callixte Nzabonimana wahoze ari Minisitiri w’urubyiruko muri Guverinoma yiyise iy’abatabazi taliki 31/05/2012.

Isomwa ry’urubanza rwa Nzabonimana rizaba nyuma y’igihe cyateganyije kuko byari byitezwe ko rusomwa mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2012 kimwe n’urubanza rwa Capitaine Ildephonse Nizeyimana wakoraga mu ishuri ry’abasirikare bato (sous officiers) nawe ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’iby’intambara.

Ubushinjacyaha bwasabiye Callixte Nzabonimana gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 by’umwihariko aho akomoka mu cyahoze ari Komini Nyabicyenke.

Callixte Nzabonimana yafatiwe muri Tanzania muri Gashyantare 2008 urubanza rwe rutangira Ugushyingo 2009 akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside byibasiye inyoko muntu by’umwihariko akaba ashinjwa uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Nyabikenke Perefegitura ya Gitarama aho avuka.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka