Byemejwe ko Pasitoro Bazaramba azafungwa burundu muri Finland

Urukiko rw’Ikirenga rw’igihugu cya Finland rwemeje ko Pasitoro Francois Bazaramba atemerewe kujuririra igihano cyo gufungwa burundu yakatiwe n’inkiko za Finland zimaze kwemeza uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Urukiko rw’ahitwa i Porvoo rwari rwahamije Bazaramba kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, rumukatira igihano cyo gufungwa burundu mu rubanza rwaciwe mu mwaka wa 2010.

Muri uru rubanza rwamaze imyaka 5 humvwa abatangabuhamya ku mpande zombi, ni ubwa mbere mu bihugu by’amajyaruguru y’Uburayi hari haburanishijwe umuntu ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri benshi bakekwa kandi baba mu Burayi.

Bazaramba n’abamuburanira bajuririye uwo mwanzuro mu rukiko rw’ikirenga rwa Finland rukorera mu murwa mukuru Helsinki, none urwo rukiko rwahakanye ko ubujurire bwa Pasitoro Bazaramba nta shingiro bufite, bityo hemezwa ko azafungwa ubuzima bwe bwose kubera uruhare rwe muri Jenoside.

Itsinda ry’abunganira Bazaramba mu mategeko riravuga ariko ko ryateye utwatsi uwo mwanzuro rikaba riri gutegura dosiye yo kujyana ubujurire mu rukiko rwa LONI rurwanya ihohoterwa, ndetse ngo baratekereza no kuzajuririra mu rukiko rukuru rw’Uburayi rushinzwe kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ibi biraterwa n’uko mu nkiko zose za Finland Bazaramba afungiyemo nta handi ubujurire bwashoboka kuko n’urukiko rw’ikirenga rwemeje ibihano Bazaramba yakatiwe.

Bazaramba Francois yari umupasitoro mu idini ry’ababatisita mu Rwanda, akaba yarahamwe n’ibyaha byo gushishikariza abantu kwica Abatutsi muri Jenoside, ndetse ngo akanagira uruhare mu gutanga ibikoresho byakoreshejwe mu kubica no kubasenyera.

Leta y’u Rwanda yari yarasabye ko aza kuburanishirizwa mu Rwanda, ariko icyo gihe inkiko zo muri Finland zanze kumwohereza kuburanishirizwa mu Rwanda dore ko nawe yahamyaga ko ngo atizeye ubutabera bw’inkiko zo mu Rwanda.

Urubanza rwe bavuga ko rwatwaye miliyoni imwe y’amayero ( asaga miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka